Amavubi yahamagaye abakinnyi bazakina na Mali mu gushaka itike ya CAN 2027

Amavubi yahamagaye abakinnyi bazakina na Mali mu gushaka itike ya CAN 2027

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yahamagaye abakinnyi 28 bazakina na Mali yo mu itsinda K mu gushaka itike ya CAN 2027.

Ni urutonde rwahamagawe ku mugoroba wo ku iki Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026, rukaba rugaragaraho myugariro Manzi Thierry wari umaze iminsi adahamagarwa, ariko rutariho Noam Emeran ukinira FC Stade Lousanne Ouchy. 

Mu bahamagawe harimo abanyezamu bane ari bo Niyongira Patient (Police FC), Hakizimana Adolphe (APR FC), Ntwari Fiacre (Kruger UTD) na Mugisha Yves (Rayon Sports).

Abakina mu mutima w’ubwugarizi ni Mutsinzi Ange (Zira FK), Niyigena Clement (Smouha SC), Kavita Phanuel (Birmingham Legion), Nkulikiyimana Nganji Darryl (Standard Liege) na Manzi Thierry (Al Golan SC). 

Abakina mu mpande ni Imanishimwe Emmanuel (Chennaiyn FC), Mickels Leroy (Waldhof Mannheim), Ganijuru Ishimwe (Rayon Sports), Niyomugabo Claude, Kwizera Jojea (Rhode Island FC), Byiringiro Jean gilbert (APR FC), Uwumukiza Obed (Rayon Sports) na Mugisha Gilbert (Jwaneng Galaxy).

Abakina mu kibuga hagati ni Mugisha Bonheur (AL Hazem), Bizimana Djihad (CS Constantine), Hamis Hakim (Kiyovu SC), Iradukunda Elie Tatou (Rayon Sports) na Muhire Kevin (Jamus FC).

Ba rutahizamu ni Nshuti Innocent (AL Wafaq Ajdabia), Mbonyumwami Taiba (Ethiopian Coffee SC), Biramahire Abeddy (AL BATIN FC), Mickels Joy Lance (Sabah FK), Uwiyaremye Fidal (APR FC), Mickles Slayd (Hibernians).

Kugeza ubu Itsinda K, riyobowe n’u Rwanda n’amanota atandatu inganya na Mali ikurikiyeho mu gihe Liberia na Cape Vert nta nota bafite.

Umukino ubanza uzabera i Bamako muri Mali, tariki ya 13 Ugushyingo; nyuma y’iminsi ine, u Rwanda ruzakira umukino w’umunsi wa kane uzabera muri Sitade Amahoro ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nigeria: Abantu 24 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bagiye gushyingura 22 Ugushyingo 2026 Saa 13:06
  2. Iran yarashe ibirindiro bya Amerika muri Bahrain 22 Ugushyingo 2026 Saa 12:40
  3. Kigali: Ibigo byigisha imyuga byasabwe gukumira ibidindiza ireme ry’uburezi 22 Ugushyingo 2026 Saa 07:43
  4. Korali Amazing Grace yasubiyemo indirimbo ‘Ibuye Rizima’ 21 Ugushyingo 2026 Saa 23:32
  5. Huye: Abajyanama batowe biyemeje guteza imbere umujyi wa Huye 21 Ugushyingo 2026 Saa 22:19