Minisiteri y’Ingabo ya Koreya y’Epfo yatangaje ko Koreya ya Ruguru yarashe misile nyinshi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 04 Ugushyingo 2026, zerekeza mu nyanja iherereye ku nkombe zayo zo mu Burasirazuba, iyiteguza ko biteguye guhangana n’igikorwa cyose cy’ubushotoranyi.
Iyi Minisiteri yavuze ko ari inshuro ya kane mu kwezi Koreya ya Ruguru irashe izo misile, igaragaza ko ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari gusesengura mu buryo burambuye iby’iraswa ry’izo misile, kandi biteguye guhangana n’igikorwa icyo ari cyo cyose cya Koreya ya Ruguru kigamije ubushotoranyi.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko Koreya ya Ruguru imaze gukora kenshi igerageza ry’intwaro zitandukanye, zirimo kurasa misile zigera mu ntera ya kilometero 900, n’izindi misile z’ikoranabuhanga zihuta kurusha ijwi (hypersonic missiles).
Itangazo rya Koreya y’Epfo rije nyuma y’amasaha make Kim Yo Jong, mushiki wa Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, atangaje ko Igihugu cye kitazagirana ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe icyo gihugu kitarahagarika ibyo yise politiki y’urwango.
Iraswa ry’izo misile rikurikiye amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bya Koreya ya Ruguru avuga ko Kim Jong Un yasuye uruganda rukora amato y’intambara, kandi muri urwo ruzinduko yashimangiye ko Igihugu cye gikeneye kugira ingabo zirwanira mu mazi zikomeye kandi zifite ubushobozi bwo kukirinda.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE