Rusizi: Umwana w’imyaka 3 yasanzwe mu cyobo yapfuye

Rusizi: Umwana w’imyaka 3 yasanzwe mu cyobo yapfuye

Ishimwe Ange Albini w’imyaka itatu bamusanze yapfuye mu cyobo kiri munsi y’urugo rw’iwabo mu Mudugudu wa Kanombe, mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe. Bamwe mu batuye muri uyu Mudugudu bavuga ko bamubuze ku mugoroba wo ku itariki 2 Ugushyingo 2026 maze bakabimenyesha ubuyobozi, bagashakisha mu gitondo ku wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2026 baza kumubona mu cyobo cy’amazi. 

Munganyinka Violette yagize ati:  “Umwana twaramubuze tumenyesha ubuyobozi ariko butubwira ko twashakira ahantu haba amazi maze tubona udukweto hafi y’icyobo, nuko byagenze nyine twumiwe rwose.”

Uwituje Bonifrida yunzemo ati: “Twumiwe nyine nta kundi twabigenza byadutunguye, njyewe mbimenye mu gitondo, aho nari ngiye mpise mpareka njya gushyingura.” 

Ndagijimana Jean Bosco Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe asaba abaturage kuba hafi y’abana babo cyane cyane muri ibi bihe by’imvura. 

Yagize ati: “Amakuru twayamenye nimugoroba, ariko bikavugwa ko ababyeyi bari babuze uwo mwana nyuma ya saa sita maze baza gushakisha babona udukweto yari yambaye hafi y’icyobo baza kureba basanga ni ho ari yitabye Imana. Umwana ni uwo kurindwa, birababaje kubona umwana w’imyaka 3  agenda wenyine atari kumwe n’ababyeyi cyangwa se abandi bamurera. 

Umurambo w’uyu mwana ukaba wahise ushyingurwa mu irimbi ryo ku Gatulika muri uwo Murenge wa Gihundwe. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyamagabe: Imiryango 1 000 itishoboye yahawe ubwiherero 28 Ugushyingo 2026 Saa 21:09
  2. CG Murenzi yifatanyije n’abaturage ba Musanze mu muganda wo gutera ibiti 28 Ugushyingo 2026 Saa 19:45
  3. Police FC yanyagiwe na APR FC ikomeza gukumbura intsinzi (Amafoto) 28 Ugushyingo 2026 Saa 18:17
  4. Ibyaranze imyidagaduro mu nama ya YouthConnekt Africa Summit 2026 28 Ugushyingo 2026 Saa 17:34
  5. Udushya twaranze igitaramo cy’urwenya ‘Ntakirutimana Xperience’ cya Doctall i Kigali 28 Ugushyingo 2026 Saa 17:18