Filip Reyntjens yirengagije nkana ukuri – Minisitiri Dr. Bizimana

Filip Reyntjens yirengagije nkana ukuri – Minisitiri Dr. Bizimana

Hashingiwe ku makuru ayobya yakomeje gukwirakwizwa na Filip Reyntjens ugaruka ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvénal wahoze ari Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène mu nyandiko ye ndende yatangaje ko uwo wiyita inzobere mu bushakashatsi yirengagije ukuri nkana, kuko asanga hari abo yari agamije guharabika abigambiriye.

Minisitiri Dr. Bizimana anenga uburyo Reyntjens wiyita inzobere yonyine mu bushakashatsi by’umwihariko kuri Politiki y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, atangaza amakuru ye atari igeze aza mu Rwanda aho ikibazo cyabereye, ndetse ko atigeze agerageza gushaka abo avugana na bo muri ubwo bushakashatsi bwe.   

Ati: “Mu bushakashatsi bwe yashyize ahagaragara, guhera mu mwaka wa 1994 yavuze ko misile yagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Falcon 50, yarimo Habyarimana Juvénal na erezida Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, ku mugoroba wo kuya 6 Mata 1994 yari iri i Masaka mu gace ka CEBOL kandi ko Ingabo za RPA Inkotanyi zabigizemo uruhare, kandi nyamara bihabanye n’ukuri kuko Atari ko bimeze.”

Ku byerekeranye n’ubushakashatsi bwa Reyntjens, Dr. Bizimana Jean Damascène avuga ko ku ikubitiro, Reyntjens yari agamije gushakisha uburyo bwose bushoboka bwo gushinja ibinyoma FPR Inkotanyi, kuko  bigaragara ko atari agamije kumenya ukuri kw’ibyabaye. 

Yashyize ahagaragara ubushakashatsi, atarigeze akora iperereza ngo ajye aho ikibazo cyabereye, kandi nta bumenyi bwihariye cyangwa ubushobozi bufatika afite bwo gukora iperereza ku mpanuka z’indege, zimwe mu byatumye igihe cyose ibyavuye mu bushakashatsi bw’inzobere byavuguruzaga ibyo ashinja FPR Inkotanyi, asanga ari amakuru arimo kwivuguruza gusa.

Ku birebana n’ipereza ryakozwe n’inzobere zo mu Bwongereza, akomeza avuga ko mu mwaka wa 2008, inzobere zo mu Bwongereza zo muri Kaminuza ya Cranfield zakoze iperereza mu Rwanda, zigaragaza ko inkambi ya gisirikare ya Kanombe n’inkengero zayo ari ho misile zo mu bwoko bwa SAM-16 zarashe indege Falcon 50 zahagurukiye, kugeza ubu, Reyntjens akaba yaramaganye iyo raporo yabo nubwo nta bumenyi bwihariye yari afite muri urwo rwego.

Hagati aho, mu Bufaransa mu mwaka wa 2007, umucamanza Marc Trévidic yari yasimbuye Bruguière mu iperereza, atangira gushyiraho imbaraga mu rwego rwo kumenya ukuri kw’ibyabaye.

Ati: “Mu mwaka wa 2010, abacamanza b’Abafaransa Marc Trévidic na Nathalie Poux bageze ku ntambwe ikomeye mu iperereza, ubwo bajyaga bwa mbere aho ikibazo cyabereye. Bagiye mu Rwanda baherekejwe n’inzobere mu by’amasasu, amajwi n’ibiturika, bakora ubushakashatsi bwimbitse burimo no gupima no gushushanya amakarita y’aho ibyabereye, Raporo y’izo nzobere, yashyizwe ahagaragara n’Umucamanza Trévidic ku wa 10 Mutarama 2012, yagaragaje ibintu bibiri by’ingenzi.”

Bimwe mu byavuyemo, icya mbere ni uko indege yarashweho misile ebyiri zo mu bwoko bwa SAM-6, ari na zo zatumye iturika. Icya kabiri, ni uko izo misile zahagurutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe, cyari ibirindiro bikomeye by’ingabo za Leta, Umutwe w’Ingabo zarindaga Perezida Habyarimana n’imitwe y’abakomando b’intoranywa.

Filip Reyntgens aracyatsimbaraye ku binyoma

Agaruka ku byavuye muri iryo perereza, Dr. Bizimana avuga ko Reyntjens yatunguwe n’ibyavuye muri iryo perereza, ku buryo atashoboraga gukomeza gushyigikira igitekerezo cye cy’uko misile zarasiwe i Masaka, ahubwo yahisemo gufata umwanzuro udafite aho uhuriye n’ukuri, akaba ari na wo agitsimbarayeho kugeza na n’ubu aho avuga ko inzobere z’Abafaransa zitagaragaje uwarashe izo misile.

Dr. Bizimana akomeza agira ati: “None se, ni nde wundi wari kuba yarazirashe (misile) atari Ingabo z’u Rwanda zari zifite ubuyobozi n’ubugenzuzi bw’icyo kigo cya gisirikare? Kanombe yari ikigo cya gisirikare gikomeye kurusha ibindi mu Rwanda icyo gihe. Twibutse ko muri Kanombe hari imitwe y’ingabo z’intoranywa irimo Batayo y’Abakomando (Para-Commando) yayoborwaga na Major Aloys Ntabakuze, bamwe mu bari bagize umutwe w’ingabo zirinda Perezida wayoborwaga na Major Protais Mpiranya, umutwe w’abahanga mu kurwanya ibitero by’indege (Anti-Aircraft Unit) wayoborwaga na Colonel Théoneste Bagosora, na we wari munsi y’ubuyobozi bwa Colonel Laurent Serubuga, Batayo ishinzwe ibikorwa by’ubwubatsi bwa gisirikare yayoborwaga na Major Augustin Ntibihora, n’indi mitwe itandukanye.”

Dr. Bizimana yakomeje avuga ko nyuma y’iperereza, abacamanza bari bashinzwe iperereza bafashe icyemezo cyo gusesa urubanza ku wa 26 Ukuboza 2018. Icyo cyemezo cyashimangiwe n’urukiko rw’ubujurire muri Kanama 2020, nyuma cyemezwa burundu n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bufaransa (Cour de Cassation) ku wa 15 Gashyantare 2022. Ibyo byashyize iherezo ku gukomeza gukwirakwiza ibitekerezo bishinja FPR Inkotanyi kugira uruhare muri icyo gikorwa.

Yabuze ibimenyetso bishinja FPR

Ku byavuye mu bushakashatsi, Reyntjens yanze kwemera ibyavuye muri iryo perereza, nubwo ari byo bishingiye ku bihamya bifatika n’amakuru yakusanyijwe ku kibuga.  

Ati: “Yakomeje gushinja FPR Inkotanyi kandi nta bimenyetso afite,  byongeye ko kandi hakwiye kwibukwa ko mu myaka yakurikiyeho itangwa ry’impapuro zo guta muri yombi abantu zasabwe na Bruguière, bamwe mu batangabuhamya baje kwisubiraho ku byo bari baratangaje, mu gihe ubuhamya bw’abandi bwaje kuvuguruzwa.”

Dr. Bizimana avuga ko ikindi gitangaje kurushaho ari ibaruwa Reyntjens yanditse ku wa 10 Ukuboza 1998 ayandikiye Bernard Cazeneuve, wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa akaba n’Umwanditsi Mukuru wa raporo y’itsinda ry’Inteko Ishinga Amategeko ryari rishinzwe iperereza ku Rwanda. Muri iyo baruwa, Reyntjens yemeye ko abamuhaye amakuru bo mu Bwongereza no mu Bubiligi bari baramuhamirije ko ingabo za kera z’u Rwanda (FAR) zari zifite misile zo mu bwoko bwa SA-16, ari na zo zakoreshejwe mu guhanura indege Falcon 50.

Yagize ati: “Mu gusubiza ibaruwa yawe yo ku wa 3 Ukuboza 1998, ndemeza ko nabonye nomero ziranga ibikoresho birasa misile zo mu bwoko bwa SA-16 byari bifitwe na FAR, cyane cyane kuri Colonel Bagosora. Aya makuru nayahawe n’umwunganizi we mu mategeko, Bwana Luc De Temmerman. Nakoresheje kandi uyu mwanya kugira ngo nongere kwemeza mu nyandiko ibyo nakubwiye ubwo duheruka guhura i Buruseli, ni ukuvuga ko abo nigeze kubaza baba mu Bwongereza no mu Bubiligi bemeje ayo makuru.   Uwo nabajije   yagize ati, ‘Nta gushidikanya na guke’ ko, nk’uko amakuru yabo abivuga, izo misile zari mu bubiko bw’intwaro u Bufaransa bwakuye muri Irak.”

Gukoresha abajenosideri mu gushinja FPR Inkotanyi

Inyandiko ya Dr. Bizimana igaragaza ko kuba Reyntjens yarakomeje gushakisha uko yashinja FÜR Inkotanyi akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose, ni ibintu bigaragazwa n’ibimenyetso byinshi. Urugero ni ibaruwa yandikiye, ku wa 9 Gicurasi 1997, Hassan Ngeze wari umwanditsi w’ikinyamakuru Kangura cyakwirakwizaga ingengabitekerezo ya Jenoside. Muri iyo baruwa, Reyntjens yasabye Ngeze ubufatanye busesuye mu gushaka ibimenyetso byagaragaza ko FÜR Inkotanyi ari yo yari inyuma y’igitero cyagabwe ku ndege ya Perezida Habyarimana.

Yaramwandikiye ati: “Bwana Ngeze, ibaruwa yawe yo ku wa 18 Gashyantare, yari iherekejwe n’inyandiko wari ugambiriye guha umuryango African Rights, yangezeho mu minsi mike ishize, ibyo ni byo bisobanura impamvu nakererewe kugusubiza, nakomeje kugerageza kugushaka inshuro nyinshi. Ndakohereje kandi amabaruwa atatu nagerageje ku kugezaho mu mezi ashize ariko bikanga, Ndagusaba kugerageza gusubiza ikibazo ngiye kukubaza, Byaba ari ingenzi cyane turamutse dushoboye kugaragaza ko FPR yagize uruhare mu gitero cyagabwe ku ndege ya Perezida Habyarimana, Niba hari abakozi ba RTLM bari i Nairobi, ushobora kugerageza kubegera kugira ngo urebe niba hari igisubizo cy’icyo kibazo wabona, Ikindi kandi, niteguye guhura n’umunyamakuru wo muri Kangura, Uzanyandikire hasigaye ibyumweru bike kugira ngo dushobore gutegura gahunda y’uko twahura.Ntegereje igisubizo cyawe cyangwa ko tuzahura vuba, Bwana Ngeze.Ndagushimiye.”

Reyntjens yari azi ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bya Ngeze

Reyntjens yavuganye na Hassan Ngeze agamije kumusaba ibimenyetso byo gushinja FPR, kandi yari asanzwe azi neza ibikorwa bye bifitanye isano na Jenoside. Yari yarasobanuye mbere uruhare Ngeze yagize mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Bugesera.

Mu nyandiko ye ivuga ibyabaye muri Werurwe 1992, Reyntjens yagize ati: “Interahamwe n’abasirikare bo mu Mutwe w’ingabo zirinda Perezida no mu Kigo cya gisirikare cya Kanombe (bose hamwe bagera kuri 75) boherejwe i Bugesera. Abo basirikare bari bambaye imyenda ya gisivili kandi bitwaje ibyuma n’imbunda za masotera (pistolet).

Abashoboraga kubangamira icyo gikorwa, cyane cyane abakozi bo mu Bushinjacyaha n’abagenzacyaha ba Polisi y’Ubutabera, bari babanje kwimurwa, abari bagiye guteza umutekano muke bajyanywe mu modoka z’Ibikorwa Remezo by’Imihanda; lisansi yari ikenewe muri icyo gikorwa yatanzwe na ba Rwabukumba na Nzirorera, bikaba bivugwa ko yajyanywe na Hassan Ngeze ikabikwa mu rugo rwa Meya Rwambuka, Bakigera bwa mbere i Gashora, Interahamwe n’abasirikare, bafashijwe n’Interahamwe zo muri ako gace, bivanze n’abaturage. 

Nyuma bagabye ibitero ku bantu bari baratoranyijwe mbere, imiryango y’Abatutsi cyangwa iy’abari mu mashyaka atavuga rumwe na Leta kuva aho urugomo rwagejejwe ahantu henshi, hatandukanye,  Uruhare rw’inzego zimwe na zimwe muri ibyo bikorwa ruragaragara (…) 

Birakwiye kandi kwibutsa uruhare rukomeye rw’Urwego rushinzwe Ibikorwa remezo ntirwatangaga gusa imodoka n’inyemezabwishyu za lisansi, ahubwo Ikigega cy’Imihanda cyakoreshwaga nk’uburyo bwo gushyigikira ibikorwa byinshi bitemewe n’amategeko, abari bagiye guteza umutekano muke barindwaga n’abantu bakomeye. Hassan Ngeze, umwanditsi w’ikinyamakuru cy’intagondwa Kangura, wagize uruhare mu byabereye i Bugesera, yaje kunsura muri hoteli.”

Hassan Ngeze, uwo Porofeseri Reyntjens yavuganye na we nyuma ya Jenoside amusaba ubufatanye mu gushinja FPR, yari umuntu uzwiho ibyaha bikomeye. Uruhare rwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside rwari rusanzwe ruzwi na Reyntjens kuva mu mwaka wa 1990.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umusaruro wo guca ibyuma ku mutekano mu Mujyi wa Kigali 3 Ugushyingo 2026 Saa 18:15
  2. P’Didy yagabanyirijwe igihe yari kuzafungwa 3 Ugushyingo 2026 Saa 16:51
  3. Abagenzuzi bize bitezweho kubaka ubugenzuzi bufite ireme mu Rwanda 3 Ugushyingo 2026 Saa 16:37
  4. RIB yerekanye abakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi  za miliyoni 20 Frw 3 Ugushyingo 2026 Saa 14:20
  5. Espagne: Umukinnyi yitabye Imana agonganye n’umunyezamu 3 Ugushyingo 2026 Saa 14:04