Perezida Kagame yitabiriye itangizwa rya CHOGM 2026

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa rya CHOGM 2026

Perezida Paul Kagame yifatanyije na Minisitiri w’Intebe wa Antigua na Barbuda, Gaston Browne, Umwami Charles III w’u Bwongereza, Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abandi banyacyubahiro, mu gufungura ku mugaragaro Inama ya 28 ihuza ibihugu bihuriye mu Muryango wa Commonwealth.

Iyi nama yabereye mu nzu mberabyombi ya ‘National Performing Arts Centre’ iherereye mu Mujyi wa St. John’s ku wa 3 Ugushyingo 2026. Mu bandi bayitabiriye harimo Umwamikazi Camilla n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Shirley Ayorkor Botchwey.

Ibiganiro byayo byibanze ku buryo ibihugu bigize Commonwealth byarushaho gukorana n’abafatanyabikorwa babyo mu guteza imbere ubucuruzi hagati yabyo no kongera ishoramari rifite uruhare rufatika mu iterambere ry’ubukungu.

Commonwealth igizwe n’ibihugu 56, birimo u Rwanda rwayinjiyemo mu 2009. U Rwanda rwakiriye CHOGM mu 2022, ubwo Perezida Kagame yahabwaga inshingano zo kuyobora uyu Muryango kugeza mu Ukwakira 2024.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zahuriye mu gutera ibiti 16 200 24 Ugushyingo 2026 Saa 23:27
  2. TI Rwanda yatabarije abasaga 1 650 bamaze imyaka 4 bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe  24 Ugushyingo 2026 Saa 20:19
  3. Winnie Wa Mummy yahishuye ko King Saha yashatse kumwica 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:30
  4. CAS yasubije Sénégal igikombe cya Afurika cya 2025 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:22
  5. Ingabo za Uganda zahakanye kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege hafi ya Minembwe 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:16