Umuhanzi Nizeyimana yatangaje icyamuteye guhimba indirimbo ‘Nizeye’

Umuhanzi Nizeyimana yatangaje icyamuteye guhimba indirimbo ‘Nizeye’

Umuhanzi Rwagasore Yves uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko yahimbye indirimbo nshya yise ‘Nizeye’ agamije gusangiza abantu ubuhamya bw’ibyo Imana yamukoreye, anabibutsa ko badakwiye gucika intege mu gihe bategereje amasezerano yayo.

Uyu muhanzi yabwiye Imvaho Nshya ko iyo ndirimbo yayanditse ashingiye ku byo yagiye anyuramo mu buzima bwe, aho hari ibintu yabonaga ko bigoye ariko Imana ikabimukorera, ndetse ikanasohoza amwe mu masezerano yari yaramuhaye.

Yagize ati: “Indirimbo ‘Nizeye’ yaje mu buryo bw’ubuhamya nayanditse ishingiye ku byo Imana yankoreye, uwabibara ntiyabishobora, hari ibyo nabonaga bigoye ariko Imana ikabikuraho, amasezerano menshi yarayasohoje, andi na yo nizeye ko azasohora.”

Rwagasore yasobanuye ko izina ‘Nizeye’ rifite igisobanuro gikomeye mu buzima bwe, kuko rimwibutsa ko akwiye gukomeza kwizera Imana ari nabyo akangurira abazayumva.

Ati: “Umuntu uri mu bihe bikomeye cyangwa wacitse intege, ‘Nizeye’ yongere imubere inkomezi, imuhe ibyiringiro byo gukomeza kugirira Imana icyizere. Imana ni yo umuntu yizera ntimukoze isoni kandi byose irabishoboye, izabikora.”

Nizeyimana avuga ko mu bihe byo gutegura indirimbo bisaba imbaraga n’ukwihangana, kuko kuva umushinga utangiye kugeza igihangano kigiye hanze, umuhanzi ahura n’imbogamizi zitandukanye.

Akomeza avuga ko kuri we ikimufasha muri urwo rugendo ari ukwirinda gushyira imbere amarangamutima ye ahubwo akemera kuyoborwa n’Umwuka Wera kugira ngo ubutumwa ashyira mu bihangano bugere ku bo bugenewe.

Nizeyimana avuga ko nyuma y’iyo ndirimbo ibikorwa by’umuziki abikomereje mu bikorwa byo gutegura alubumu ye ya gatatu yise ‘Ndakomeje’ yatangiye gukorwaho.

Umuhanzi Nizeyimana avuga ko gukora indirimbo bisaba kwihangana
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amatora: Abagore n’abafite ubumuga bishimira ijambo bahawe mu nzego zifata ibyemezo 31 Ukwakira 2026 Saa 15:41
  2. Mu Rwanda hagiye kubakwa uruganda ruto rutanga ingufu za ‘Nikeleyeri’ 31 Ukwakira 2026 Saa 13:06
  3. Chameleone yatangaje ko yigeze gukorera ku gitutu cya Radio na Weasel 31 Ukwakira 2026 Saa 11:59
  4. Ingimbi z’u Rwanda zasoreje ku mwanya wa 80 mu Gikombe cy’Isi ‘U15’ 31 Ukwakira 2026 Saa 11:25
  5. Igenamigambi ku Mudugudu rigizwemo uruhare n’abahatuye rizihutisha iterambere – MINALOC 31 Ukwakira 2026 Saa 10:17