Sénégal : Perezida Kagame yafatanyije na Diomaye Faye gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko

Sénégal : Perezida Kagame yafatanyije na Diomaye Faye gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yifatanyije na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye n’abandi Bakuru b’Ibihugu mu birori bitangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko ibereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika.

Ni igikorwa cyabereye kuri Sitade ya Abdoulaye Wade, ku mugoroba wo ku wa 31 Ukwakira 2026 nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byabitangaje.

Itangazo Village Urugwiro yashyize hanze rigira riti: “Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko ya Dakar ya 2026, wabereye kuri Sitade Abdoulaye Wade, ari kumwe na Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, wamwakiriye n’abandi bakuru b’ibihugu.”

Muri iyi mikino ihuza abakinnyi bakiri bato bagera ku 2 700 bafite imyaka 15 kugeza kuri 17. Aba bakinnyi ba bazahatana mu mikino 25, hatangwe imidali mu byiciro 153.

U Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi icyenda bazahatana mu mikino itanu, irimo imikino ngororamubiri, koga, gusiganwa ku magare.

Iyi mikino itegurwa na Komite Mpuzamahanga Olempike (IOC), igamije kwimakaza indangagaciro za Olempike zirimo guharanira kuba indashyikirwa, ubucuti, kubahana n’ubufatanye.

Biteganyijwe ko amarushanwa azabera mu Mijyi ya Dakar, Diamniadio na Saly, akazasozwa tariki 13 Ugushyingo 2026.

Ibirori byo gufungura Imikino Olempike y’Urubyiruko byabereye muri Sitade ya Abdoulaye Wade
Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko i Dakar muri Sénégal
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Sobanukirwa byinshi kuri ‘Formula 1’ (F1) n’ikibuga cyayo kizubakwa mu Bugesera 1 Ugushyingo 2026 Saa 09:32
  2. New Melody Ministries batangaje icyabateye guhitamo ijambo ‘Selah’ bitiriye igitaramo cyabo 31 Ukwakira 2026 Saa 20:38
  3. Amatora: Imbamutima z’urubyiruko rwishimiye kwitorera abaruyobora 31 Ukwakira 2026 Saa 19:17
  4. APR FC yabonye intsinzi ya kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda itsinda Etincelles FC 31 Ukwakira 2026 Saa 18:17
  5. Amatora: Abagore n’abafite ubumuga bishimira ijambo bahawe mu nzego zifata ibyemezo 31 Ukwakira 2026 Saa 15:41