FIFA igiye gutangaza inyandiko z’ingenzi mu kugurisha imigabane y’Igikombe cy’Isi

FIFA igiye gutangaza inyandiko z’ingenzi mu kugurisha imigabane y’Igikombe cy’Isi

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yatangaje ko izereka abagize Inama y’Ubutegetsi yayo inyandiko z’ingenzi zijyanye n’umugambi wa Perezida Gianni Infantino wo kugurisha imigabane mu mikorere y’Igikombe cy’Isi ku bashoramari bigenga, ariko bikazakorwa mu ibanga rikomeye.

Ibi bije nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) yari yahaye FIFA igihe ccyp kugeza ku wa 2 Ugushyingo 2026 ikaba yasobanuye birambuye iby’umushinga uzwi nka FIFA Forward Enterprise (FFE), wari wateje impaka zikomeye, ikanasubiza ibibazo birenga 100 bijyanye n’imiyoborere n’uburyo ibyemezo byafashwe.

Icyo cyemezo cya UEFA cyakurikiye inama y’Inama y’Ubutegetsi ya FIFA, aho Infantino yasabye imbabazi ku kuba uyu mushinga warahagaritswe, ariko ntiyatanga ibisobanuro birambuye ku buryo wateguwe n’abawugizemo uruhare, ahubwo asaba ko ibibazo byose bijyanye na wo byashyikirizwa FIFA mu nyandiko.

Mu ibaruwa yandikiwe abagize Inama y’Ubutegetsi ya FIFA, amasaha make mbere y’uko igihe ntarengwa UEFA yari yatanze kirangira, Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Mattias Grafström, yabamenyesheje ko bazemererwa kureba inyandiko z’ingenzi zijyanye n’uyu mushinga, ariko bakazazisanga ku cyicaro cya FIFA i Zurich mu Busuwisi.

Ibaruwa BBC Sport yabonye igaragaza ko izi nyandiko zizaboneka hakurikijwe amabwiriza akomeye agamije kurinda ibanga ryazo, kandi abagize Inama y’Ubutegetsi basabwe kwiyandikisha mu gihe cy’ibyumweru bibiri kugira ngo bazazibone.

FIFA ntiyasobanuye inyandiko zizashyirwa ahagaragara cyangwa niba zizaba zikubiyemo ibisobanuro byose UEFA yasabye.

BBC Sport yatangaje ko amakuru ifite agaragaza ko FIFA yabonaga ko igihe cy’ibyumweru bibiri UEFA yari yayihaye kugira ngo isubize ibibazo birenga 100 kidahagije, bitewe n’indi mirimo yari ihugiyemo, irimo gutegura Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 na 20 cyabereye muri Azerbaijan ndetse n’inama idasanzwe iteganyijwe nyuma y’uku kwezi.

Amakuru kandi avuga ko ubushobozi bwa FIFA bwo gusubiza bimwe muri ibyo bibazo bwakomwe mu nkokora n’ikirego UEFA yatanze mu nkiko zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Kwakira 2026, isaba ko hatangwa ibimenyetso n’inyandiko bijyanye n’uyu mushinga. UEFA yanaburiye FIFA ko ishobora no gutanga ikirego mu rwego rw’ubutabera mu Busuwisi.

Mu kwezi gushize, UEFA yari yandikiye FIFA iyishinja kuba itarasubiza ibibazo by’ingenzi bijyanye n’imikorere n’imiyoborere yayo.

Muri iyi baruwa UEFA yohereje yari igizwe n’impapuro umunani zirimo ibibazo ku ngingo zitandukanye, harimo umushinga wa FFE, uburyo FIFA igenera amashyirahamwe y’umupira w’amaguru amafaranga, impamvu Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ari we washyikirijwe igihembo cya mbere cy’Amahoro cya FIFA, ndetse n’igihano cy’agateganyo cyo guhagarika rutahizamu wa Amerika, Folarin Balogun mu Gikombe cy’Isi cyateje impaka.

Ibaruwa yagize iti: “Guhagarika umushinga wa FFE, kwemera ko habaye amakosa no gutangaza ko hashobora kubaho ivugururwa ry’imiyoborere, ntibisubiza mu buryo buhagije ikibazo cy’uko ibyemezo birebana n’uwo mushinga byafashwe n’impamvu Inama Nyobozi ya FIFA itagize uruhare mu gihe cyari gikwiye.”

Yongeyeho iti: “Ibi bibazo bigomba gusubizwa ubu. Ntibikwiye gusubikwa ngo bizasubizwe mu nama itaha y’Inama Nyobozi ya FIFA, kandi nta mpinduka z’imiyoborere zishobora gusimbura igenzurwa ry’ibyemezo byamaze gufatwa no kubazwa inshingano kw’ababifashe.”

Nubwo UEFA itagaragaje ingamba izafata mu gihe FIFA yaba itubahirije igihe ntarengwa yari yahawe, yashakaga kongera igitutu kuri Infantino mbere ya tariki ya 18 Ugushyingo 2026. Itariki ntarengwa ku bashaka guhatanira kuyobora FIFA mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha.

Mu ibaruwa ye, Grafström yavuze ko ibibazo UEFA yatanze birenze kure ibyo ubuyobozi bwa FIFA bwari bwiteze, bityo ko bukiri gutegura ibisubizo bizashyikirizwa abagize Inama y’Ubutegetsi bose mu gihe kiri imbere.

Yongeyeho ko umushinga wa FFE udashoboraga gushyirwa mu bikorwa utabanje kwemezwa n’Inama Nyobozi ya FIFA ndetse n’amenshi mu mashyirahamwe y’ibihugu biyigize, kandi ko kuwuhagarika nta gihano cyangwa igihombo cyari guteza FIFA.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umusaruro wo guca ibyuma ku mutekano mu Mujyi wa Kigali 3 Ugushyingo 2026 Saa 18:15
  2. P’Didy yagabanyirijwe igihe yari kuzafungwa 3 Ugushyingo 2026 Saa 16:51
  3. Abagenzuzi bize bitezweho kubaka ubugenzuzi bufite ireme mu Rwanda 3 Ugushyingo 2026 Saa 16:37
  4. RIB yerekanye abakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi  za miliyoni 20 Frw 3 Ugushyingo 2026 Saa 14:20
  5. Espagne: Umukinnyi yitabye Imana agonganye n’umunyezamu 3 Ugushyingo 2026 Saa 14:04