Perezida Kagame na bagenzi be bakiriwe ku meza  n’Umwami Charles III

Perezida Kagame na bagenzi be bakiriwe ku meza  n’Umwami Charles III

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, hamwe n’abayobozi bakuru b’ibigo by’ubucuruzi, bakiriwe ku meza n’Umwami Charles III w’u Bwongereza, nyuma y’isozwa ry’inama y’ishoramari yahuje abayobozi n’ab’ibigo by’ubucuruzi izwi nka Commonwealth Leaders and CEO Investment Summit, yibanze ku guteza imbere ishoramari n’ubufatanye mu bukungu.

Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro ry’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2026. 

Perezida Kagame  ari muri Antigua and Barbuda, aho yitabiriye Inama ya 28 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango wa Commonwealth (CHOGM), iri kuba kuva ku wa 1 kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2026.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Kwihutisha ubufatanye n’ishoramari bigamije kubaka Commonwealth iteye imbere.”

Mu kiganiro yatanze mu nama yi’ishoramari ku wa 2 Ugushyingo, Perezida Kagame yagaragaje ko umushinga wose w’ishoramari, utitaye ku bunini bwawo, iyo ugaragaza ko ushoboka kandi ko ushobora kunguka, ibindi bibazo bishobora kuwuzitira bishobora gukemurwa mu buryo bworoshye.

Yagize ati: “Tugomba kwigisha abantu ko iyo umushinga uwo ari wo wose, utitaye ku bunini bwawo, ushoboka kandi ugaragaza ko ushobora kunguka, ibindi bibazo bisigaye byo gukemura biba byoroshye kurushaho.”

Yasobanuye ko ari yo mpamvu ibihugu byo mu Karere kamwe bikwiye gushyira imbaraga mu guhuza amasoko yabyo, kugira ngo ishoramari ridafatwa nk’iryagenewe isoko rito ry’igihugu kimwe, ahubwo rifatwe nk’umushinga ushobora kugera ku isoko rinini ririmo no hanze y’Igihugu ukorerwamo.

Perezida Kagame yashimangiye kandi ko kugira ngo ibyo bigerweho, hakenewe politiki n’inzego z’ubuyobozi zishyigikira ishoramari, zikanorohereza abikorera gukora ibikorwa byabo.

Yagize ati: “Hakenewe politiki n’inzego zituma ibi bishoboka, kandi ni inshingano za buri Guverinoma. Ni yo mpamvu dushimangira imiyoborere myiza, gukomeza kubaka inzego zikomeye no kureba ko habaho imikoranire hagati y’inzego za Leta n’iz’abikorera.”

Commonwealth igizwe n’ibihugu 56, birimo u Rwanda rwayinjiyemo mu 2009. U Rwanda rwakiriye CHOGM mu 2022, ubwo Perezida Kagame yahabwaga inshingano zo kuyobora uyu muryango kugeza mu Ukwakira 2024.

Ubwo Perezida Kagame yari ageze ahabereye ibi birori
Perezida Kagame hamwe na Minisitiri w’Intebe wa Antigua and Barbuda, Gaston Browne
Perezida Kagame aganira na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Mottley
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umusaruro wo guca ibyuma ku mutekano mu Mujyi wa Kigali 3 Ugushyingo 2026 Saa 18:15
  2. P’Didy yagabanyirijwe igihe yari kuzafungwa 3 Ugushyingo 2026 Saa 16:51
  3. Abagenzuzi bize bitezweho kubaka ubugenzuzi bufite ireme mu Rwanda 3 Ugushyingo 2026 Saa 16:37
  4. RIB yerekanye abakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi  za miliyoni 20 Frw 3 Ugushyingo 2026 Saa 14:20
  5. Espagne: Umukinnyi yitabye Imana agonganye n’umunyezamu 3 Ugushyingo 2026 Saa 14:04