P’Didy yagabanyirijwe igihe yari kuzafungwa

P’Didy yagabanyirijwe igihe yari kuzafungwa

Umuraperi w’Umunyamerika Sean ‘Diddy’ Combs ashobora gufungurwa mbere y’igihe cyari giteganyijwe  nyuma y’uko Urwego rushinzwe amagereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rutangaje ko rwahinduye itariki y’ifungurwa rye.

Nk’uko ikinyamakuru TMZ cyabitangaje, mu nkuru cyanditse tariki 03 Ugushyingo 2026,  cyagaragaje ko amakuru yo guhindura itariki P’Diddy azafungurirwaho yayakuye ku rubuga rw’Urwego rushinzwe amagereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Federal Bureau of Prisons), aho hagaragazwa ko itariki ye yahinduwe ikava ku wa 2 Werurwe 2028 ikajya ku wa 6 Gashyantare 2028. Icyakora, urwo rwego ntirwasobanuye impamvu yatumye iyo tariki ihinduka.

Iri hinduka ryatangajwe nyuma y’uko uyu muraperi yimuriwe muri Gereza ya FCI Allenwood iherereye muri Leta ya Pennsylvania, avuye muri FCI Fort Dix yo muri New Jersey, yari asanzwe afungiyemo.

Iri yimurwa ryakurikiye ibibazo by’imyitwarire bivugwa ko yagize muri gereza, birimo gushyamirana n’abandi bafungwa no gukoresha telefoni zigendanwa mu buryo butemewe. Ibyo bibazo byanatumye ajyanwa mu kato.

Diddy w’imyaka 56 yakatiwe igifungo cy’amezi 50 mu 2025, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri bifitanye isano no gutegura ingendo zambukiranya imipaka hagamijwe ibyaha byo gutwara abantu bambukiranya imipaka agamije kubashyira mu bikorwa by’uburaya, ahanishwa igifungo cy’amezi 50. 

Mu rubanza rwe, urukiko rwamugize umwere ku byaha bikomeye byo gucuruza abantu hagamijwe kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no kugira uruhare mu mugambi w’ubugizi bwa nabi bwateguwe n’itsinda.

Nubwo itariki yo gufungurwa kwe yagabanyijweho igihe, Diddy aracyari muri gereza aho akomeje kurangiza igihano yahawe.

P’Didy yagabanyirijwe igihe azamara muri gereza
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umusaruro wo guca ibyuma ku mutekano mu Mujyi wa Kigali 3 Ugushyingo 2026 Saa 18:15
  2. Abagenzuzi bize bitezweho kubaka ubugenzuzi bufite ireme mu Rwanda 3 Ugushyingo 2026 Saa 16:37
  3. RIB yerekanye abakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi  za miliyoni 20 Frw 3 Ugushyingo 2026 Saa 14:20
  4. Espagne: Umukinnyi yitabye Imana agonganye n’umunyezamu 3 Ugushyingo 2026 Saa 14:04
  5. FIFA igiye gutangaza inyandiko z’ingenzi mu kugurisha imigabane y’Igikombe cy’Isi 3 Ugushyingo 2026 Saa 13:46