Perezida Kagame yabonanye na Bogdan-Martin wa ITU
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU) Doreen Bogdan-Martin, bagaruka ku kongera imbaraga mu ikoranabuhanga rihuza abantu, guhanga ibishya no gushora imari mu Ikoranabuhanga muri Afurika. Ibiganiro byahuje abayobozi bombi byabaye kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025, nyuma y’Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa n’ibijyanye naryo, Mobile World Congress (MWC) iri kubera i Kigali. Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yahuye na Doreen Bogdan-Martin nyuma yo gutangiza ku mugaragaro iyi nama. Biti “Perezida Kagame yabonanye n’Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Doreen Bogdan-Martin, bagirana ibiganiro byibanze ku kongera imbaraga mu ikoranabuhanga rihuza abantu, guhanga ibishya no gushora imari mu Ikoranabuhanga muri Afurika. Iri tangazo rivuga kandi ko Perezida Kagame yakiriye abayobozi…
21 Ukwakira 2025 Saa 18:23






































