Google igiye gusiba zimwe muri za konti za Emeli na Youtube

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 15, 2023
  • Hashize amezi 4
Image

Kompanyi y’ikoranabuhanga y’Abanyamerika Google yatangaje ko igiye gusiba konti z’imbuga zirimo Youtube na Gmail zimaze imyaka ibiri zidakoreshwa.

Ni Google ivuga ko gusiba izi mbuga bizatangira mu Kuboza 2023, aho imbuga zirimo iza Gmail, Youtube, Google Docs, Meet na Google Calendar zizasibwa kubera kumara imyaka ibiri zidakoreshwa.

Guhera mu mwaka wa 2020 ubuyobozi bwa Google bwatangiye kohereza ubutumwa abantu bafite konti zidakora baburirwa ko zishobora gusibwa cyangwa zigahagarikwa mu gihe zikomeje kudakoreshwa.

Ibi Google yabivuze ishingiye ku kuba hari abajura (hukers) bifashisha izi mbuga zatawe na bene zo bakiba amakuru y’ikoranabuhanga.

Muri uku kwezi na bwo Google yakomeje kwibutsa abantu ko konti zabo za Email, Youtube, Google Docs, Meet zishobora gusibwa isaha n’isaha mu gihe zaba zimaze imyaka 2 zidakora.

Ikompanyi y’ikoranabuhanga ya Google yashinzwe tariki ya 4 Nzeri 1998, ni imwe mu zikomeye ku Isi aho ubushakashatsi bwerekana ko uru rubuga rusurwa nibura n’abashaka amakuru 99,000 buri segonda, ku munsi abarusura bashaka amakuru atandukanye babarirwa muri miliyari 8.5 mu gihe mu mwaka rusurwa n’abantu bari tiliyari 2.

ZIGAMA THEONESTE

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 15, 2023
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE