Umutekano ukwiye guhera mu muryango- RPC Kanyamihigo

Umutekano ukwiye guhera mu muryango- RPC Kanyamihigo

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Assistant Commissioner of Police Innocent Kanyamihigo yasabye abaturage b’Umurenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare kwita ku mutekano bahereye mu ngo zabo birinda amakimbirane kuko bigaragara ko abateza umutekano muke baba bafitanye isano n’imibereho bakuriyemo mu miryango yabo.

RPC Kanyamihigo yagaragaje ko uyu Murenge kimwe n’indi ituriye umupaka imaze iminsi igaragaramo ibyaha bikomoka ku icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, nabyo bikongera ibyaha by’urugomo. Avuga ko kuba abishora muri ibi byaha baba mu miryango, ari naho hakwiye gutangirira gahunda yo gucunga umutekano.

Yagize ati: “Turabasaba ko muharanira ko umutekano uhera mu ngo, aba bantu biganjemo urubyiruko birirwa batesha abantu umutwe biruka mu biyobyabwenge, baba barakuriye mu miryango yanyu ariko ugasanga uko imiryango ibanye bigira ingaruka ku myitwarire abawukuriyemo bagira. Niba umugabo n’umugore bahora barwana, umwana akura ashaka uko azabahunga, icyo gihe ntiyiga neza, binamukururira mu burara bunageza bamwe mu kwishora mu ngeso mbi.”

Yongeyeho ati: “Abantu birunduriye mu bikorwa byo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge, bazinduka bambuka imipaka ndetse ubu bakaba baranihaye ingeso yo guhohotera abaturage bakeka ko babatanzeho amakuru bagarukire aho kuko inzego z’umutekano ntizishobora kubyemera.”

ACP Kanyamihigo yasabye abaturage gukorana n’ubuyobozi baheruka kwitorera bakajya inama yo gukumira ibitera umutekano muke.

Ati: “Mwicarane n’abayozi muheruka kwitorera, murebe abateza umutekano muke kuko bari iwanyu mu Midugudu. Mubahamagare mubagire inama kandi bazabumvira kuko mubazi mubamenyeshe ko ibyo bakora mudashobora gukomeza kubahishira. Ababananira mutange amakuru mudategereje ko Polisi iza ari uko hari abo bakomerekeje cyangwa bagiriye nabi.”

Abaturage bavuga ko kuba aho batuye hafatwa nk’inzira y’ibiyobyabwenge na Magendu bibatera ipfunwe ndetse bagiye gufatanya n’ubuyobozi gukumira no guhangana n’ababicuruza.

Mukayisire Dinah yagize ati: “Ubutumwa twahawe ntabwo buba amasigaracyicaro, buri wese muri twe agiye kubigira ibye turwanye ubucuruzi butemewe bunateza umutekano muke. Ikindi ni uko twita ku mibanire y’imiryango tukarinda abana bacu gukurira mu bintu bibaha icyuho cyo kuzaba ari bo baduteza ibibazo mu minsi iri imbere.”

Ngendabanga Eugene agira ati: “Dushima inama tugirwa n’inzego z’umutekano. Icyo twiyemeje nk’abaturage ni ukwirinda amakimbirane mu ngo kugira ngo ituze rya mbere ribe mu miryango bityo bizagabanye n’abishora mu byaha biturutse ku kuba batarabonye umusingi muzima wo kwita ku bifite umumaro aho kwishora mu bibi.”

Ku bijyanye n’ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge muri ibi bice birimo n’umurenge wa Gatunda, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko uretse gushakisha ababitunda, hanagiyeho gahunda yo gufata abantu bose babibatuma bagamije kubicuruza.

ACP Kanyamihigo yasabye abaturage kucunga umutekano bahereye mu ngo zabo
Abaturage bijeje umusanzu wabo mu guhindura ibintu bagakumira iibihungabanya umutekano
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyamagabe: Imiryango 1 000 itishoboye yahawe ubwiherero 28 Ugushyingo 2026 Saa 21:09
  2. CG Murenzi yifatanyije n’abaturage ba Musanze mu muganda wo gutera ibiti 28 Ugushyingo 2026 Saa 19:45
  3. Police FC yanyagiwe na APR FC ikomeza gukumbura intsinzi (Amafoto) 28 Ugushyingo 2026 Saa 18:17
  4. Ibyaranze imyidagaduro mu nama ya YouthConnekt Africa Summit 2026 28 Ugushyingo 2026 Saa 17:34
  5. Udushya twaranze igitaramo cy’urwenya ‘Ntakirutimana Xperience’ cya Doctall i Kigali 28 Ugushyingo 2026 Saa 17:18