Kigali: Abenshi mu bakobwa 200 bigishijwe ‘coding’ babonye akazi

Kigali: Abenshi mu bakobwa 200 bigishijwe ‘coding’ babonye akazi
rubyiruko rw'Abanyarwandakazi 23 basoje amasomo ya coding biyunze ku bandi bamaze kuba inzobere mu ruhando rw'imirimo

Ku wa Gatatu, abakobwa 23 biyongereye ku Banyarwandakazi basoje amahugurwa ajyanye  no gukora porogaramu za mudasobwa n’irindi koranabuhanga muri gahunda yiswe “SheCanCODE” aho bakuye ubumenyi bujyanye no gukora software n’izindi porogaramu za mudasobwa.

Binjiye mu ruhando rwa bakuru babo basaga 200 bamaze kurangiza muri iyo gahunda, bakaba barimo 80% babonye akazi mu bigo by’ikoranabuhanga bikomeye mu Rwanda, nka Irembo, BK Tech House, Andela n’ibindi birimo n’ibyubatse izina mu ruhando mpuzamahanga.

Ni amahugurwa ategurwa n’Umuryango Igire Rwanda Organization (IRO) ku bufatanye n’Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) mu Rwanda.

Umwiherero wa SheCanCode ni gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2018 yigishirizwamo urubyiruko rw’abakobwa ibijyanye n’amasomo ahanitse ya mudasobwa “coding”.

Iyo gahunda ishimirwa kuba igira uruhare mu gushyigikira abana b’abakobwa mu mwuga wo gukora za software no kubaka imbuga za internet.

Integanyanyigisho y’iyo gahunda igamije kwigisha abanyeshuri baturutse mu byiciro bitandukanye by’amasomo bagahinduka abahanga mu gukora porogaramu za mudasobwa, aho bamara ibyumweru 16 (amezi ane)mu mwiherero ukorerwa ku ikoranabuhanga.

Uretse ubumenyi mu bya tekiniki, abanyeshuri banyuze muri iyo porogaramu babona amahirwe yo kwitegura kwinjira mu mwuga mu gihe cy’ibyumweru bine aho bafashwa kumeya uburyo bwo kwandika CV/Resume, kwitegura ibazwa (interview), gushaka imirimo n’ibindi bibafasha kuba inzobere mu buryo bwo kwinjira mu Isi y’umurimo biteguye.  

Nyuma yo gusoza ayo mahugurwa kandi, abo banyeshuri bahabwa ubufasha n’ibigo by’abafatanyabikorwa bikora mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Gahunda ya “SheCanCODE” ishimirwa uruhare ikomeje kugira mu gutinyura abana b’abakobwa gukurikira umurimo wo gukora porogaramu za mudasobwa n’irindi koranabuhanga.

Umuryango IRO urateganya gushingira kuri uyu musaruro mu gukorana n’ibigo bitandukanye bya Leta n’iby’abikorera mu kwimura gahunda zo kwiga gukora porogaramu za mudasobwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35