Nyagatare: Habonetse umurambo w’umuntu uzingiye mu mufuka mu mugezi w’Umuvumba

Nyagatare: Habonetse umurambo w’umuntu uzingiye mu mufuka mu mugezi w’Umuvumba

Abaturage bavaga mu mirimo yaboku mugoroba wo ku 28 Ugushyingo, babonye umufuka wahagamye munsi y’ikiraro kiri ku mugezi w’Umuvumba gihuza Imirenge ya Nyagatare, Rwempasha na Tabagwe, baza gusanga ari umurambo w’umuntu uzingiyemo.

Abo baturage bavuze ko byabatunguye ndetse bagakeka ko uwo muntu yaba yarishwe akajugunywa muri uwo mugezi.

Tumwesigye Deny yagize ati: “Twarimo twambuka tubona umufuka wafashwe ariko bigaragara ko harimo ibintu byinshi. Umwe yarungurutse arakomera avuga ko ari umuntu urimo. Twaje kwitegereza dusanga haragaragara akaboko katangiye kubyimba cyane.”

Yakomeje agira ati: “Ikigaragara ni uko uyu muntu atishyize mu mufuka, bishoboka ko ari abamwishe bakazingazingira mu mufuka bakamujugunya muri uyu mugezi w’Umuvumba.”

Kaburame Amosi we yagize ati: “Uyu muntu baramwishe bamunaga muri uyu mugezi. Ibi bintu biteye ubwoba kandi birababaje. Ubu ni ubunyamaswa bukabije budakwiye gukorerwa ikiremwa muntu”

Abo baturage nyuma yo kubona uwo murambo bahise bamenyesha ubuyobozi n’inzego z’umutekano ziza kumurohora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare Uwambayingabire Claire yabwiye Imvaho Nshya ko umwirondoro  w’uwo muntu, utaramenyekana, umurambo wajyanywe gukorerwa isuzuma mu gihe hagikorwa iperereza.

Yagize ati: “Nyuma yuko abaturage baduhaye amakuru twahise tuhagera yaba ubuyobozi bwite bwa Leta, RIB na Polisi. Umurambo warohowe mu mazi ujyanwa ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzuma. Kugeza ubu ntabwo haramenyekana imyirondoro ye, aho dutegereje ibizava mu iperereza riri gukorwa n’inzego zibishinzwe.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamdun yabwiye Imvaho Nshya ko iperereza ryatangiye kugira ngo uyu muntu amenyekane n’icyo yazize.

Ati: “Ni byo Polisi n’inzego dufatanya zarohoye umuntu wari mu mugezi w’Umuvumba yapfuye. Ntabwo yahise amenyekana ariko hari gukorwa iperereza ngo amenyekane ndetse hanashakishwa amakuru ku rupfu rwe. Ibindi birumvikana bizamenyekana twamenye uko yapfuye hanyuma nibigaragara ko hari ababigizemo uruhare na bo bashakishwe.”

Munsi y’ikiraro cyo ku mugezi w’Umuvumba habonetse umurambo uzingiye mu mufuka
Uyu ni umugezi w’Umuvumba
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Inzego z’ubutabera zishyize hamwe mu kugabanya ibirarane by’imanza 29 Ugushyingo 2026 Saa 20:54
  2. Umutekano ukwiye guhera mu muryango – ACP Kanyamihigo 29 Ugushyingo 2026 Saa 15:51
  3. Nyamagabe: Imiryango 1 000 itishoboye yahawe ubwiherero 28 Ugushyingo 2026 Saa 21:09
  4. CG Murenzi yifatanyije n’abaturage ba Musanze mu muganda wo gutera ibiti 28 Ugushyingo 2026 Saa 19:45
  5. Police FC yanyagiwe na APR FC ikomeza gukumbura intsinzi (Amafoto) 28 Ugushyingo 2026 Saa 18:17