Uburasirazuba: Uturere 6/7 turi hejuru y’impuzandengo y’abangavu baterwa inda
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyasakaje ibyavuye mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima bwa 2025 (DHS7), ku rwego rw’Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba, bigaragaza ko Uturere 6 kuri 7 dufite ibipimo biri hejuru y’impuzandengo y’abangavu baterwa inda mu Rwanda bingana na 8,1%. Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Rwamagana, cyitabirwa n’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’Intara n’Uturere, abayobozi b’ibitaro n’amavuriro, inzego z’umutekano, imiryango itegamiye ku Leta n’abandi. Mu Ntara y'Uburasirazuba, Akarere ka Ngoma ni ko gafite abangavu benshi batewe inda, ku gipimo cya 19,2% naho Akarere ka Kirehe kakagira ibipimo bito, bingana na 6,4%. Hakurikiraho Akarere ka Gatsibo n’ibipimo bya 14.6%, Akarere ka Bugezera na 14.5%, Akarere ka Kayonza na 14,4%, Akarere ka Rwamagana n’abangavu banagana na 10,6%, Akarere ka Nyagatare n’ibipimo…
28 Nzeri 2026 Saa 18:19








