Gutunganya ibishanga 5 bya Kigali byitezweho kongera ubudahangarwa ku ihindagurika ry’ibihe-REMA

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 19, 2026
  • Hashize amasaha 13
Image

Imihindagurikire y’ibihe yugarije Isi, aho hirya no hino hagaragara imyuzure, izamuka ry’ubushyuhe n’ibindi, mu Rwanda hakaba hari gahunda zitandukanye zatangiye gushyirwa mu bikorwa zigamije guhangana n’imihindagurikiree y’ibihe, harimo n’itunganywa ry’ibishanga 5 mu Mujyi wa Kigali.

Byakomojweho mu nama mpuzamahanga yiga ku igenamigambi rishingiye ku guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe yahuje abagera kuri 200 kuva tariki ya 18-21 Gicurasi, yitezweho guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Munyazikwiye Faustin yavuze ko gutunganya ibishanga mu Mujyi wa Kigali ari umushinga munini ugamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati: “Umushinga wo gutunganya ibishanga 5 mu Mujyi wa Kigali uzafasha cyane cyane mu kongera ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu Mujyi wa Kigali, cyane ko ari Umujyi ugizwe n’imisozi itandukanye bigatuma haba imyuzure yahato na hato, tukaba,tukizera ko gutunganya ibi bishanga bizafasha mu  kugabanya ubukana bw’iyo myuzure.”

Yavuze ko muri rusange bifasha gushyira mu bikorwa ibiba bikubiye mu masezerano ibihugu byasinye. Ati: “Bizanadufasha gushyira mu bikorwa igenamigambi rishingiye ku bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (NAP National Adaptation Plan) u Rwanda rwateganyije tugabanya izo ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku bukungu bwacu.”

Munyazikwiye yagarutse ku kamaro k’iyo nama ku Rwanda ndetse n’ibindi bihugu kuko habamo guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye.

Ati: “Mu masezerano ibihugu byose byayasinye bisabwa gukora iryo genamigambi, bimaze kumenyerwa ko hategurwa inama mpuzamahanga buri mwaka kuva mu 2013, igahuza abafatanyabikorwa n’ibihugu bitandukanye hasuzumwa aho igenamigambi ry’ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe rigeze, ishyirwa mu bikorwa kimwe no gusangira ubumenyi.”

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byasinye amasezerano, hatanzwe iryo genamigambi ry’ibikorwa n’ubundi biri mu cyerekezo 2050 no mu nyandiko igaragaza ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bizageza mu 2035.

Yagarutse ku ho u Rwanda rugeze anagaragaza icyo iyo nama imaze, ati: “U Rwanda rurakataje mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’igihugu cyacu nko mu buhinzi, mu birebana no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibindi.

Munyazikwiye yagize ati: “Turagaragariza amahanga aho u Rwanda rugeze mu gushyira mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe tunagaragaza indi mishinga dufite minini migari dufite ikeneye kubona  ishoramari  ryayijyamo mu guhangana ngo dukomeze dutere imbere ariko duhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Hasobanuwe ko guhuza abahagarariye ibihugu byabo bafatanyabikorwa n’abahagarariye ibihugu byabo, hazabaho guhuza abahagarariye ibihugu byabo n’abafatanyabikorwa kugira ngo bamenye ngo mu igenamigambi ni iki bashyize imbere noneho n’abaterankunga ni ibiki bateganyije gutera inkunga bigahuzwa, bakaba bazi ngo ibyari mu igenamigambi bishobora kujya mu bikorwa.

Yavuze ko iyo nama kandi ihuza inzobere, bagasangira ubumenyi, kuko hari ibyateye imbere n’ibikiri inyuma ku buryo bamwe bazigira ku bandi.

Yasobanuye kandi ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ari byo bigirwaho ingaruka  n’imihindagurikire y’ibihe ziba nyinshi kuri byo, kuko biba bitarashobora kubaka ubudahangarwa buhagije.

Gushyira umukono ku masezerano, bituma ibihugu byinshi bishyiramo ingufu binyuze mu masezerano mpuzamahanga yo guhangana n’imihindaghurikire y’ibihe.

Umwe mu bashakashatsi wari muri iyo nama, Ufitenima yavuze ko hatewe intambwe ariko hakiri urugendo mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati: “Kimwe n’ibindi bihugu turacyafite urugendo rurerure, aho turi ni heza nubwo hatinze gufatwa izo ngamba. Gusa ni aha buri wese, ntituragera ku gasongero mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Turacyari mu rugamba rwo kwiyubaka. Sinavuga ko dufite ikibazo ariko turacyafite urugendo.”

Uretse gutunganya ibishanga, u Rwanda rukora n’ibindi bikorwa mu kubungabunga ibidukikije muri rusange, nko gutera amashyamba, gutera ibiti bivangwa n’imyaka,gukora amaterasi, guca imirwanyasuri, ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi n’ibindi.

Ibishanga 5 bitunganywa mu Mujyi wa Kigali byitezweho no guhindura isura y’uwo mujyi, birimo icya Gikondo kizaba gifite ubuso bwa Hegitari 162, icya Nyabugogo kizaba gifite Hegitari 131, icya Kibumba cya Hegitari 68, icya Rwampara gifite Hegitari 65 n’icya Rugenge-Rwintare cya Hegitari 65.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Munyazikwiye Faustin yagaragaje inyungu z’iyo nama
Abitabiriye inama baboneyeho guhanahana ubumenyi
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gicurasi 19, 2026
  • Hashize amasaha 13
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE