Ava Peace yatangaje ko indirimbo ye na Joshua Baraka igiye gusohoka

Ava Peace yatangaje ko indirimbo ye na Joshua Baraka igiye gusohoka

Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda Ava Peace yatangaje ko indirimbo yahuriyemo na mugenzi we Joshua Baraka izasohoka mu Ugushyingo 2026, nyuma y’amezi agera muri atanu itegerejwe dore ko hashize igihe baratangaje ko barimo gukorana indirimbo.

Ava Peace yabitangaje mu kiganiro yagiranye na NBS After 5, aho yavuze ko iyi ndirimbo iri hafi gusohoka kandi ko yizeye ko izaba indirimbo ikomeye izakundwa n’abatari bake.

Ati: “Indirimbo nakoranye na Joshua Baraka izasohoka vuba cyane. Izasohoka mu Ugushyingo uyu mwaka, ni indirimbo ikomeye kandi nishimiye cyane, impamvu byatwaye igihe byari ukugira ngo dutegurire abakunzi bacu ibyiza bibakwiye.”

Yanatangaje ko Joshua Baraka yagize uruhare rukomeye mu muziki we kuko bitagarukiye gusa ku gukorana indirimbo ahubwo hari n’iyo yamwandikiye. Ati: “Yanyandikiye n’indi ndirimbo urumva ko akomeje kugira uruhare runini mu rugendo rwanjye rw’umuziki. Ubu mfite indirimbo ebyiri zanditswe na Joshua.”

Ku wa 17 Mata 2026, ikinyamakuru Sqoop cyatangaje ko aba bahanzi bari bamaze gukorana ndirimbo, ndetse icyo gihe Ava Peace abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yishimiye gukorana na Baraka.

Indirimbo nshya ya Ava Peace na Joshua Baraka itegerejwe gusohoka mu Ugushyingo 2026, mu gihe aba bahanzi bombi bakomeje kwagura ibikorwa byabo no gukorana n’abandi bahanzi.

Ava Peace avuga ko indirimbo yatinze kugira ngo bagenere abakunzi be ibyiza
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22