U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi

U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi

U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano yo gukuriranaho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi n’iz’abakozi ba Leta, mu rwego rwo koroshya ingendo z’abayobozi no gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yasinywe ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Armenia Ararat Mirzoyan, aho bitabiriye inama ya 81 y’Inteko Rusange ya Loni ya y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

U Rwanda na Armenia ni ibihugu bifite byinshi bihuriyeho. Ni ibihugu bito mu buso, bifite umutungo kamere muke kandi byose byagize amateka mabi ya Jenoside.

Armenia ifite ibyo kwigira k’u Rwanda mu rwego rw’imiyoborere myiza, aho rufatwa nk’igihugu cy’icyitegererezo ku bihugu byinshi.

Armenia ni igihugu gito kiri ku buso bungana na kirometero 26 743, aho giherereye mu gace k’imisozi izwi nka Caucasus itandukanya u Burayi na Aziya.

Iki gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 3,1, kikabarirwa mu bihugu biri mu Burayi, nubwo igice cyacyo kinini kiri muri Aziya, ndetse kikaba gikikijwe n’ibihugu birimo Turukiya, Iran, Azerbaijan na Georgia.

Iki gihugu kizwi cyane kubera amateka yacyo y’igihe kirekire, abarwa kuva mbere y’ivuka rya Yesu. Ni igihugu kibarirwa mu bifite ubukungu buringaniye, aho umusaruro mbumbe wacyo ugera kuri miliyari 31,8 z’amadolari y’Amerika.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe ashyira umukono ku masezerano
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Armenia, Ararat Mirzoyan asinya ku masezerano yo gukuraho Visa ku ba dipomate n’abandi bakoze ba Leta
U Rwanda na Armenia biyemeje gukuraho Visa ku bafite pasiporo za dipolomasi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42