Byinshi ku nkomoko y’indirimbo ‘Agahinda karakanyagwa’imaze imyaka isaga 55

Byinshi ku nkomoko y’indirimbo ‘Agahinda karakanyagwa’imaze imyaka isaga 55
Buhigiro Jacques wahimbye Indirimbo ‘Agahinda karakanyagwa’

Umuhanga yabivuze ukuri ngo biryoha bisubiwemo ,  Muri ibi bihe biragoye ko umukunzi w’imbuga nkoranyamaba wazenguruka videwo 5 utaragera kuyashyizwemo indirimbo ya Jacques Buhigiro yitwa Agahinda karakanyagwa.

Agahinda karakanyagwa ni imwe mu ndirimbo z’amateka zizwi cyane mu muziki wa karahanyuze mu Rwanda kuri ubu ikaba iri mu zikunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Tiktok , Instagram na Facebook aho yifashishwa mu mashusho atandukanye bitewe n’ubutumwa bubabaje uwayakoreshe ashaka gutanga. Urugero nk’uwateze moto bakamuha ingofero ifite ikirahure kimenetse, uwanyagiwe n’imvura cyangwa se ibindi bintu byamugoye.

Iyi ndirimbo yahimbwe ndetse iririmbwa na Nyakwigendera Buhigiro Jacques witabye Imana mu 2022 azize indwara yo guturika udutsi tw’ubwonko (Stroke) akaba yari afite imyak 78, amaze imyaka 53 ari umuganga.

Akiriho yigeze kubwira itangazamakuru ko iyo ndirimo ‘Agahinda karakanyagwa’, yayanditse mu mwaka 1966 ayandika ari igisigo cy’agahinda yari atewe n’ibyamubayeho ubwo yari atashye aje mu biruhuko avuye kwiga i Nyanza mu mashuri yisumbuye mu ishuri ya Kristu Umwami (College Christ Roi). Aha ntiyavuze icyari cyamubayeho cyangwa icyo yasanze mu muryango cyamuteye guhita ahimba iyo ndirimbo.

Amateka y’umuhanzi Buhigiro Jacques

Buhigiro Jacques, yavutse ku wa 13 Werurwe 1944, i Shyira mu Karere ka Nyabihu, ababyeyi be bakaba barakomokaga mu Karere ka Rulindo. yigiye amashuri abanza i Rulindo, akomereza i Rwaza, ayisumbuye ayiga muri Koleji Kristu Umwami i Nyanza aho yasoje mu cyiciro cya gatatu (promotion) cy’iryo shuri kuva ritangiye.

Yaje gukomereza amashuri ye mu bijyanye n’ubuvuzi bw’ingingo mu gihugu cy’u Bubiligi, akaba yaramenyekanye cyane mu myaka ya 1970, ubwo yakoraga ku bitaro bya Gatagara byita ku bafite ubumuga bw’ingingo. Nyuma mu 1973 yaje kwerekeza mu gihugu cy’u Burundi mu Ntara ya Gitega aho yari umwe mu bashinze Ivuriro ryita ku bafite ubumuga bw’ingingo (HVP Gitega). Yahavuye akomereza i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yakoraga akazi nk’umuganga w’ingingo nyuma aza kugaruka i Kigali.

Usibye kuba umuhanzi, nyakwigendera Buhigiro yabayeho umukinnyi wa Rayon Sport, ikimara gushingwa mu myaka ya 1964, aho yari umunyezamu wayo.

Buhigiro yaje kuba umuganga ndetse ashinga n’ivururo ryita ku bakinnyi cyane cyane abagize imvune aho yakorera n’ibigo bishinzwe siporo mu Rwanda. Yahanze indirimbo zitanduknye zirimo iyo yise “Amafaranga”, ‘Nkubaze’, ‘Agahinda karakanyagwa’, ‘Reka nkurate gihugu cyiza’,n’izindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40