Imaze imyaka 55: Indirimbo ‘Agahinda karakanyagwa’ urubyiruko ruharaye

  • TUYISENGE Olivier
  • Gicurasi 25, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image
Indirimo Agahinda karakanyagwa yahimbwe na Buhigiro Jacques

Umuhanga yabivuze ukuri ngo biryoha bisubiwemo ,  Muri ibi bihe biragoye ko umukunzi w’imbuga nkoranyamaba wazenguruka videwo 5 utaragera kuyashyizwemo indirimbo ya Jacques Buhigiro yitwa Agahinda karakanyagwa.

Agahinda karakanyagwa ni imwe mu ndirimbo z’amateka zizwi cyane mu muziki wa karahanyuze mu Rwanda kuri ubu ikaba iri mu zikunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Tiktok , Intagram na Facebook aho yifashishwa mu mashusho atandukanye bitewe n’ubutumwa bubabaje uwayakoreshe ashaka gutanga. Urugero nk’uwateze moto bakamuha ingofero ifite ikirahure kimenetse, uwanyagiwe n’imvura cyangwa se ibindi bintu byamugoye.

Iyi ndirimbo yahimbwe ndetse iririmbwa na Nyakwigendera Buhigiro Jacques witabye Imana mu 2022 azize indwara yo guturika udutsi tw’ubwonko (Stroke) akaba yari afite imyak 78, amaze imyaka 53 ari umuganga.

Akiriho yigeze kubwira itangazamakuru ko iyo ndirimo Agahinda karakanyagwa, yayanditse mu mwaka 1966 ayandika ari igisigo cy’agahinda yari atewe n’ibyamubayeho ubwo yari atashye aje mu biruhuko avuye kwiga i Nyanza mu mashuri yisumbuye mu ishuri ya Kristu Umwami (College Christ Roi).

Amateka y’umuhanzi Buhigiro Jacques

Buhigiro Jacques, yavutse ku wa 13 Werurwe 1944, i Shyira mu Karere ka Nyabihu, ababyeyi be bakaba barakomokaga mu Karere ka Rulindo. yigiye amashuri abanza i Rulindo, akomereza i Rwaza , ayisumbuye ayiga muri koleji kristu umwami i Nyanza aho yasoje mu cyiciro cya gatatu (promotion) cy’iryo shuri kuva ritangiye.

Yaje gukomereza amashuri ye mu bijyanye n’ubuvuzi bw’ingingo mu gihugu cy’u Bubiligi, akaba yaramenyekanye cyane mu myaka ya 1970, ubwo yakoraga ku bitaro bya Gatagara byita ku bafite ubumuga bw’ingingo. Nyuma mu 1973 yaje kwerekeza mu gihugu cy’u Burundi mu Ntara ya Gitega aho yari umwe mu bashinze by’abita ku bafite ubumuga bw’ingingo (HVP Gitega). Yahavuye akomereza i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,aho yakoraaga akazi nk’umuganga w’ingingo nyuma aza kugaruka i Kigali.

Usibye kuba umuhanzi, nyakwigendera Buhigiro yabayeho umukinnyi wa Rayon Sport, ikimara gushingwa mu myaka ya 1964, aho yari umunyezamu wayo.

Buhigiro yaje kuba umuganga ndetse ashinga n’ivururo ryita ku bakinnyi cyane cyane abagize imvune aho yakorera n’ibigo bishinzwe siporo mu Rwanda. Yahanze indirimbo zitanduknye zirimo iyo yise “Amafaranga”, ‘Nkubaze’, ‘Agahinda karakanyagwa’, ‘Reka nkurate gihugu cyiza’,n’izindi.

  • TUYISENGE Olivier
  • Gicurasi 25, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE