Amakuru mashya
Impungenge z’u Rwanda kuri Sylvain Ekenge wongeye kugirwa Umuvugizi wa FARDC  Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF

Impungenge z’u Rwanda kuri Sylvain Ekenge wongeye kugirwa Umuvugizi wa FARDC 

Impungenge z’u Rwanda kuri Sylvain Ekenge wongeye kugirwa Umuvugizi wa FARDC 

Nyuma yo gukurwa ku nshingano z’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo (FARDC) ku wa 29 Ukuboza 2025 ku bw’imvugo z’urwango n’amacakubiri yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu RTNC yibasira abagore b’Abatutsikazi,  Gén.Maj. Sylvain Ekenge yasubijwe kuri izo nshingano ku wa 25 Nzeri 2026.

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko itangazwa ryo gusubiza Gen.Maj. Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Ingabo za FARDC riteye impungenge ndetse ko bigayitse kubona Leta ubwayo yongera kugaragaza idakebakeba ko ishyigikiye ivangura n’urugombo bikorerwa Abanyekongo b’Abatutsi.

Ku wa 27 Ukuboza 2025, Gen.Maj. Sylvain Ekenge yavuze ko, “Iyo ushatse umugore w’Umututsikazi, ugomba kwitonda”, asobanura ko mu gihe umuntu washakanye n’umugore w’Umututsikazi ari umuyobozi, hashobora kuza umuntu wo mu muryango w’uwo mugore nka mubyara cyangwa mwishywa we, ariko akaza kubana n’uwo mugore nk’umugabo mu rugo akaba ari we babyarana abana…

Ayo magambo yavuzwe na Ekenge kuri Televiziyo y’Igihugu yamaganiwe kure n’amahanga, ubuyobozi bwa FARDC bumukura ku nshingano ndetse bunitandukanya na yo bugaragaza ko ari ibitekerezo bye bwite, aruko nyuma y’amezi icyenda ashize ni bwo beruye ko byari ukuyobya uburari.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier Jean Patrick yagaragaje ingingo ebyiri zikomeye zishimangira impungenge zo gusubizwa kuri uwo mwanya. 

Mu ngingo ya mbere yagize ati: “Ibi birongera kwemeza, niba hari hakiri ugushidikanya, ko imvugo z’urwango zibasira Abanyekongo b’Abatutsi n’ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC atari ibikorwa by’abantu bake bayobye cyangwa abahezanguni bari mu nzego za Leta, ahubwo ko ari gahunda ya politiki Leta ubwayo yemera kandi ishyigikiye.”

Mu ngingo ya kabiri, yakomeje agaragaza kuba kumusubiza mu nshingano byatangajwe mu buryo bwagizwe ibanga bikanahuzwa n’urupfu rw’abasirikare babiri baguye mu mpanuka y’indege, Lt. Gen Lucien René Likulia na Lt. Gen. Joseph Mutombo, ari uburyo bwo gutera ubwoba no gupfukirana abagerageza kunenga iki cyemezo. 

Yakomeje yibutsa ko amagambo Maj. Gen. Sylvain Ekenge yavuze mu mpera z’umwaka ushize agize itegeko rya mbere mu “Mategeko 10 y’Abahutu” yatangajwe mu Kwezi k’Ukuboza 1990 n’umujenosideri Hassan Ngeze  wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yanenze kandi uburyo amagambo y’urwango ya Maj. Gen. Ekenge yahawe intebe ubwo yakurwaga mwanya w’Umuvugizi wa FARDC ariko ntakurikiranwe n’ubutabera mpuzamaahanga, none nyuma y’amezi icyenda gusa akaba yongeye gusubizwa mu nshingano.

Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ikibazo cy’imvugo z’urwango, ivangura rishingiye ku bwoko n’amacakubiri gifitanye isano rya hafi n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyane ko ari umusaruro utaziguye w’ingengabitekerezo ya Jenoside yinjijwe muri icyo gihugu cy’abaturanyi n’abasize bahekuye u Rwanda. 

Nyuma yo kwamururwa ku bicwaga hamaze gutikira abasaga miliyoni muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abari abayobozi ba Guverinoma, ab’Ingabo za Leta (FAR) Interahamwe bakomereje umugambi wabo wa Jenoside.

Bashinze umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi yitwaje intwaro yabaye isoko ry’icengezamatwara ryagize ingaruka ku Banyamulenge, Abatutsi n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda,  bafatwa nk’abantu “baturutse hanze” badafite umwanya muri gakondo yabo.

Uretse izo ngaruka ku benegihugu, uwo mutwe w’iterabwoba wa FDLR uracyari ikibazo ku mutekano w’Abanyekongo, u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange, ariko Guverinoma ya RDC yagaragaje ko iwushyigikiye ndetse inawinjiza mu bikorwa by’Ingabo z’Igihugu.

Kimwe n’ibindi bibazo bya Politiki byamunze Congo, iri vangura, amacakubiri na ruswa byatumye havuka imitwe yitwaje intwaro ibarirwa muri 200, aho n’Abanyekongo bari bacaciriwe ishyanga bafashe intwaro bagashinga Ihuriro AFC/M23 bagamije guharanira gihugu kizira amacakubiri kandi kitarangwa n’umuco wo kudahana. 

Maj. Gen. Sylvain Ekenge yongeye kugirwa Umuvugizi wa FARDC mu buryo budasobanutse
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 18
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 22
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 23
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 23
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize umunsi 1