Moctar yahaye France Mpundu impano y’Imodoka

Moctar yahaye France Mpundu impano y’Imodoka

Umuhanzi ukomoka mu Rwanda France Mpundu yahawe impano y’imodoka  n’umukunzi we Moctar ukomoka muri Niger.

Ni impano Moctar ageneye Mpundu nyuma y’iminsi mike amubyariye imfura ibintu bombi bishimiye cyane bagasangiza iyo nkuru abakunzi babo babakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri uyu wa 18 Nzeri 2026, Moctar yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho aha umukunzi we urufunguzo rw’imodoka ayiherekeresha amagambo asize umunyu.

Yanditse ati: “Ndiyumva nk’umunyamugisha kubaho muri byose ndi kumwe nawe, Ishimwe n’ikuzo n’iby’Imana ( Alhamdulilah).”

France Mpundu ahawe impano y’imodoka  n’umukunzi we Moctar nyuma y’amezi agera muri abiri kuko inkuru y’uko abo bimbi bibarutse imfura yatangajwe tariki 27 Nyakanga 2026.

Ni imodoka yo mu bwoko bwa BYD Leopard 3 yasohotse mu mwaka wa 2025, ikaba ifite agaciro ka miliyoni 33 z’amafaranga y’u Rwanda n’ubushobozi bwo gutwara abantu barindwi bicaye neza.

Urukundo rwa France Mpundu na Moctar rwatangiriye mu irushanwa rica kuri televiziyo rya ‘The Secret Story’, ndetse birangira uyu musore ukomoka muri Niger aryegukanye anamwambitse impeta y’urukundo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gishuti (Amafoto) 5 Ukwakira 2026 Saa 20:59
  2. Ububiko bw’uruganda ZARA Investment Ltd rwafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi iratabara 5 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  3. Abanya-Cameroun bahawe gusifura umukino wa APR FC na Zamalek SC 5 Ukwakira 2026 Saa 13:45
  4. Chameleone yatumiye Abakuru b’Ibihugu babiri mu gitaramo 5 Ukwakira 2026 Saa 12:33
  5. The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards 5 Ukwakira 2026 Saa 12:13