Tidjara yasabye ababyeyi bakoresha imbuga nkoranyambaga kwigengesera
Tidjara Kabendera yahanuye abakoresha imbuga nkoranyambaga ari ababyeyi kutibagirwa ko umurage mwiza ku mwana ari ukutanduranya nk’umubyeyi we, abasaba kwitondera imbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu ijoro ry’itariki 23 Nzeri 2026, yasabye ababyeyi kutikanga ubwamamare n’imbuga nkoranyambaga ngo bahemukire abantu kuko byazagira ingaruka ku bana babo.
Yanditse ati: “Ikintu Cyiza ubu waraga umwana wawe ni ukumusiga ku Isi utaranduranyije! Burya ntuzi aho umwana wawe yazahurira na wa wundi yandagazaga cyangwa se abana banyu bakazagira aho bahurira! Mwitondere n’izi mbuga nkoranyambaga n’iyi mihanda! Twe kurengwa ubwamamare tudafite bukadutera kwigira abo tutari! Mugire umunsi mwiza ni ah’ubutaha.”
Tidjara avuze ibi nyuma y’uko mu byamamare byo mu Rwanda hari abashinja abandi kwihenura kuri bagenzi babo ndetse no mu gihe abenshi barimo kunenga umukinnyi w’umugore wa filimi uherutse kunenga umuhanzi Vestine Ishimwe akamubwira ko akwiye gusaba imbabazi umugabo we. Abandi bakavuga ko atari akwiye kumutera amabuye mu bihe bigoye ari gucamo kandi yarabyaye umukobwa ndetse na we ari umugore wubatse.
Tidjara Kabendera, yamenyekanye ku mazina atandukanye ‘Dada Kabendera’, ‘Big Sister,’ ‘TK’ yose akaba yarayitwaga kubera ibiganiro bitandukanye by’imyidagaduro yakoraga. Yatangiye kumvikana kuri Radio Rwanda mu 2004, nyuma akora kuri televiziyo y’Igihugu (RTV), aho yamenyekanye mu kiganiro cyitwa East Africa Connection n’ibindi.