Amakuru mashya
Afurika y’Epfo: Abantu 27 biciwe mu bitero bibiri n’abagizi ba nabi  Nyagatare: Abatuye i Rubagabaga bubakiwe ivuriro ryabaruhuye ingendo zivunanye Abato tubategurire kuba ikiragano kijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu – Hon. Nyirahabimana Hagaragajwe icyuho kikiri mu kwegereza abahinzi ibikorwa byo kuhira hakoreshejwe ikoranabuhanga Musanze: Aravuga imyato urubyiruko rwatangiye kumwubakira inzu  RSSB Tigers yasoreje ku mwanya wa 4 mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Impungenge z’u Rwanda kuri Sylvain Ekenge wongeye kugirwa Umuvugizi wa FARDC  Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare

Afurika y’Epfo: Abantu 27 biciwe mu bitero bibiri n’abagizi ba nabi 

Afurika y’Epfo: Abantu 27 biciwe mu bitero bibiri n’abagizi ba nabi 

Abantu 27 bishwe barashwe mu bitero bibiri byakozwe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro mu Mijyi ya Johannesburg na Cape Town yo muri Afurika y’Epfo. 

Igitero cya mbere cyabaye ku wa gatandatu mu Mujyi wa Johannesburg, ubwo abantu bitwaje imbunda binjiraga muri kabari bagatangira kurasa abantu bari barimo aho abantu 17 bishwe n’abandi 15 barakomereka. 

Nyuma y’amasaha make, kuri iki Cyumweru, abandi abantu 10 bishwe barasiwe mu nzu y’imyidagaduro iri mu gace kari hafi y’Umujyi wa Cape Town, mu gihe abandi 11 barakomeretse bajyanywe kwa muganga.

Polisi yatangaje ko irimo guhiga abagize uruhare muri ubu bwicanyi, no kumenya icyateye uku kuraswa.

Ibi bitero bibiri byakozwe muri Afurika y’Epfo bikurikye ikindi cyabaye ku wa 23 Nzeri, aho abantu 11 barashwe barapfa abandi bane barakomereka nyuma y’uko abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagabye igitero mu rugo ruherereye mu gace ka KwaMakhutha, hafi y’Umujyi wa Durban. 

Afurika y’Epfo ikomeje guhangana n’ibibazo by’ubwicanyi n’ibyaha bikoreshwa intwaro. Polisi y’icyo gihugu igaragaza ko umubare w’abicwa ukomeje kwiyongera bikomeye, aho Igihugu kiri mu bihugu bigaragaramo ubwicanyi bwinshi ku Isi, aho buri munsi habarurwa ubwicanyi bugera kuri 60.

Abantu 27 biciwe mu bitero bibiri n’abagizi ba nabi muri Afurika y’Epfo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Abatuye i Rubagabaga bubakiwe ivuriro ryabaruhuye ingendo zivunanye Hashize iminota 28
  2. Abato tubategurire kuba ikiragano kijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu – Hon. Nyirahabimana Hashize isaha 1
  3. Hagaragajwe icyuho kikiri mu kwegereza abahinzi ibikorwa byo kuhira hakoreshejwe ikoranabuhanga Hashize amasaha 2
  4. Musanze: Aravuga imyato urubyiruko rwatangiye kumwubakira inzu  Hashize amasaha 4
  5. RSSB Tigers yasoreje ku mwanya wa 4 mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 4