Umusizi Nsengimana yatangiye gukora filimi ashingiye ku busizi

Umusizi Nsengimana yatangiye gukora filimi ashingiye ku busizi

Umusizi akaba n’umwanditsi w’ibitabo,Nsengimana Sylvestre yatangiye urugendo rushya rwo kwagura ubuhanzi bwe, aho amaze kwinjira mu gukora filimi, avuga ko ibyo byose abishingira ku mpano yahawe n’Imana.

Nsengimana avuga ko gukora filimi bitavuze ko yaretse ubusizi, ahubwo ko ari ubundi buryo bwo gukoresha impano ye no kugeza ubutumwa ku bantu benshi.

Ibi yabivuze nyuma yo gushyira hanze filimi ye nshya yise ‘Motard’, avuga ko igitekerezo cyayo cyakomotse ku busizi.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Nsengimana yavuze ko yahisemo gushingira ku busizi mu bindi bikorwa by’ubuhanzi azakora, kuko ari ho aba yumva azakura imbaraga zihagije.

Yagize ati: “Buriya biba byiza iyo ugiye mu bintu ufite aho ushinze imizi. Umuntu mfatiraho icyitegererezo ni uwitwaga Maya Angelou kandi nta buhanzi na bumwe ntamubonyemo. Filimi yazigiyemo, yewe ubanza hari n’indirimbo yaririmbye, kandi byose akabikora ari umusizi.”

Akomeza avuga ko na we yifuza ko ubusizi bwaba ishingiro ry’ubundi buhanzi azakora, ubutumwa bukaba ari kimwe mu bintu by’ingenzi azibandaho.

Ati: “Njyewe numva ko umuhanzi mwiza agomba gutanga ubutumwa mu buryo bwose, kuko impano nyifata nk’inshingano Imana iguhaye. Si uko mba mvuga ngo nzahindura ibyo nakoraga mve mu busizi. Iyo ufite imizi y’ibyo ukora, ibitekerezo by’ubundi buhanzi bishingira aho.”

Filimi ze zibanda ku butumwa bw’amahoro

Nsengimana avuga ko filimi ari imwe mu nzira yahisemo gukoresha mu gutanga ubutumwa bwo gukangurira abantu kwimakaza amahoro no gukemura amakimbirane mu buryo butarimo gushyamirana.

Kuva atangiye uru rugendo, amaze gukora filimi ebyiri zirimo ‘Umupaka’ na ‘Motard’, aho avuga ko zombi zihuriye ku butumwa bwo gufasha abantu gutekereza ku mibanire yabo no guhitamo inzira y’amahoro.

Nubwo ubu yinjiye no mu mwuga wo gukora filimi, Nsengiyumva asanzwe azwi mu busizi no kwandika ibitabo.

Kugeza ubu amaze gusohora ibitabo bibiri, birimo ‘The Journey’, igitabo cy’ibisigo yasohoye mu 2022, na ‘Tears In A Verse’, bisobanuye ‘Amarira mu mukarago’, gishingiye kuri Album y’ibisigo 17 yamurikiye mu Bufaransa.

Umusizi Nsengiyumva yatangiye gukora Filimi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25