Hari indirimbo umuntu ashobora kumara imyaka myinshi atumva, ariko yakongera kuyumva akongera kwibuka bimwe mu bihe yagize kubamo ubwo yari igezweho cyangwa, ubuzima yabagamo cyangwa aho yabaga ayumva bwa mbere.
Imvaho Nshya yakwegeranyirije zimwe mu ndirimbo zimaze imyaka myinshi ariko zikaba zikiri mu mitima y’abayikunze aho usanga bashima amakorari yaziririmbye bose bagahuriza ko yasize umurage w’indirimbo zidasaza.
Umuraba
Indirimbo ‘Umuraba’ yahimbwe inaririmbwa na Korali Abatwaramucyo ibarizwa mu itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi. Amakuru ari ku rubuga rw’iyo korali agaragaza ko amashusho y’iyo ndirimbo ya mbere yasohotse mu 1995 bivuze ko imaze imyaka isaga 30, akaba ari imwe mu ndirimbo abantu bakunze guhuza n’ibihe bikomeye umuntu anyuramo.
Bakunzi Gilbert yagize ati: “Iyo numvise iyi ndirimbo nkumbura ubuto bwanjye nkibuka ukuntu umuntu yayumvaga akumva yegerenye n’Imana rimwe na rimwe tutanasobanukiwe neza ibyo ari byo, ariko injyana, amajwi wayumva ukumva neza ko harimo ubutumwa bukomeye kandi bwigisha ijambo ry’Imana. […]
Uwitwa Usanase Janviere we yagize ati: “Kera iwacu twari dufite radio ijyamo Kasete (tape) nkumva izasabwe ntazi icyo aya magambo meza asobanura ubu ni zo numva 2026 gusa.”
Ni iki watanze?
Ni indirimbo ya Korali Abagenzi, indirimbo yibutsa abantu ubuntu bw’Imana. Amakuru ari kuri Youtube y’iyo korali agaragaza ko iyo ndirimbo yabayeho kuva mbere ya 1994 kugeza ubu ikaba imaze imyaka isaga 32, Ni imwe mu ndirimbo zerekana uburyo ibihangano by’amakorali byambukaga imipaka nubwo icyo gihe uburyo bwo gukwirakwiza umuziki bwari butandukanye n’ubw’uyu munsi.
Amatunda
Amatunda ni indirimbo ya Korali Hermon yo muri ADEPR Rubavu. Iyi ndirimbo yanditswe ikomowe muri Bibiliya mu gitabo ‘cy’Indirimbo ya Salomo’, ku buryo abayumva bayihuza n’ubutumwa bw’urukundo. Ni imwe mu ndirimbo zihora ari nshya mu matwi y’abayumva n’ubwo imaze imyaka 15 kuko yatangiye kumvikana cyane mu myaka ya 2008.
Ifoto y’Urwibutso
Ni indirimbo yahimbwe inaririmbwa na Korali Itabaza yo mu itorero rya ADEPR Bibare, ni indirimbo itajya isaza ku bayumva nubwo imaze imyaka isaga 20 ugereranyije n’igihe yabereyeho, nubwo imaze iyo myaka ariko bigaragara ko amashusho yayo yo yashyizwe kuri youtube tariki 12 Gicurasi 2017 bivuze ko imaze imyaka 9 igaragara mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Hoza Ijwi ryawe
Hoza ijwi rwawe ni indirimbo ya Korali Impanda yo mu itorero rya ADEPR SGEEM, ifite amashusho yashyizwe kuri YouTube ku wa 22 Nzeri 2022. Ariko ikaba imaze imyaka isaga 10 kuko yatangiye kumvikana kuri Radio Rwanda kuva mu 2006.
Nk’uko Imisozi
Ni indirimbo ya korali Hoziana ikorera ivugabutumwa mu itorero ADEPR Nyarugenge. Amakuru agaragaraza ko amashusho yayo ya mbere yashyizwe kuri Youtube 18 Ugushyingo 2011, bivuze ko kugeza muri Nzeri 2026 imaze hafi imyaka 15 iri hanze ku mbuga. Izi ndirimbo zose n’izindi zitagarutsweho zihurira ku kuba zibutsa abakunzi b’indirimbo zivuga ubutumwa bw’Imana, ibihe runaka by’ubuzima bwabo.
Kuri bamwe, ni indirimbo bumviraga mu rusengero; ku bandi, ni izumvikanaga kuri radiyo mu rugo; abandi bazibukira ku bitaramo by’amakorali cyangwa ku bihe by’ivugabutumwa bose bakaba bagishimangira ko zitajya zisaza mu matwi





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE