Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yasabye Afurika kwihutira gukumira ibyorezo

  • WILSON TWAGIRA
  • Nzeri 25, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin yasabye abayobora Ibihugu muri Afurika ndetse n’abafatanyabikorwa babyo kongera  ishoramari rigamije gufasha mu gutegura uburyo bwo gukumira no kurwanya ibyorezo bicyaduka, abibutse ko bidasaba  gutegereza ko icyorezo cyaduka kugira ngo hatangire gushakwa ubushobozi bwo kukirwanya no kugihashya.

Ibyo bikubiye mu butumwa Minisitiri w’Intebe yatangiye mu  Nteko rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye irimo kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yatangaje izo ngamba mu gihe Isi yitegura Inama Nkuru y’Umuryango w’Abibumbye ahanini izibanda ku gukumira, kwitegura no kurwanya ibyorezo ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga cyo Gutegura Guhangana n’Ibyorezo (Pandemic Fund).

Yagize ati: “Ibi ni bihe bikomeye ku buzima bw’Isi, kuko ibyago byo kwandura no gukwirakwira kw’ibyorezo by’indwara zikomoka ku bibazo bishobora kwiyongera bitewe n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ingendo z’abantu n’inyamanswa.”

Yunzemo ati: “Kandi iyo inkunga igenerwa inzego z’ubuzima, yatangiye kugabanyuka, mu gihe abayikeneye bo bakomeza kwiyongera, mu byo dusabwa ni ukongera ubushobozi bwo kwitegura ibyorezo, icyakora hari ubushobozi budahagije mu rwego rw’amafaranga make yo kubikora,  rero kwitegura n’ingombwa’’.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yasobanuye ko kugeza ubu u Rwanda rufite ubunararibonye mu kurwanya ibyorezo,  kuko rwagiye ruhura n’ibibazo by’indwara zitandukanye zirimo COVID-19, Mpox, Marburg ndetse n’icyorezo cya Ebola  kugeza ubu ikigaragara muri bimwe mu bihugu byo mu karere.

Yagize ati: “Nk’ubu mu bihe byashize ubwo u Rwanda rwahuraga n’icyorezo cya Marburg mu mwaka wa 2024, twari dufite inzego z’ubuzima zubatse neza, urugero nk’abajyanama b’ubuzima, uburyo bwo gukurikirana indwara, laboratwari n’ibitaro, ku buryo byifashishijwe mu kurwanya no gukumira ibyorezo”.

Yunzemo ati: “Mu ngamba zo gukumira ikwirakwira rya Marburg twagize abajyanama b’ubuzima basuzumye abantu basaga miliyoni 9.5, mu gihugu cyari gifite abaturage bagera kuri miliyoni 14.”

Yavuze ko icyo cyorezo cyahagaritswe mu mezi atatu, kandi umubare w’abapfuye ugereranyije n’abanduye wari 22.7%, uri hasi mu yindi mibare yigeze kugaragara kuri icyo cyorezo.

 Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko ibi bigaragaza ubushobozi bwo kurwanya ibyorezo budakwiye kubakwa gusa mu gihe cy’ibibazo, ahubwo ko bugomba kuba kimwe mu mikorere isanzwe y’ubuzima bw’igihugu.

Yavuze  ko kwitegura ibyorezo atari ubushobozi bwihariye butegereza kugira ngo buzakoreshwe gusa mu gihe cy’ibiza.

 Ati “Ni imbaraga za buri munsi za gahunda y’ubuzima, ziba zihari mu gihe gikenewe.”

Yavuze ko u Rwanda ndetse n’ikigega cyagenewe kurwanya ibyorezo ‘’Pandemic Fund’’ imikoranire yabyo izakomeza gufasha igihugu gukomeza gahunda ya One Health, ihuza ubuzima bw’abantu, amatungo n’ibidukikije, ndetse no kubaka Laboratwari y’Igihugu y’Indwara z’amatungo izafasha mu kumenya vuba indwara zishobora guhererekanwa hagati y’abantu n’inyamaswa .

Yakomeje agira ati: “Kwitegura ibyorezo ntibikwiye kuba inshingano y’igihugu kimwe  kuko indwara zishobora kurenga imipaka bitewe n’ingendo, ubucuruzi n’imihindagurikire y’ikirere.’’

Ministiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yashimangiye ko ibihugu by’Afurika bigomba gushyira imbaraga mu gukumira indwara z’ibyorezo
  • WILSON TWAGIRA
  • Nzeri 25, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE