Hagiye kuba igitaramo cyo gushimira Mariya Yohana umaze imyaka 40 akora umuziki

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 25, 2026
  • Hashize amasaha 5
Image

Umuhanzi Mukankuranga Marie Jeanne uzwi nka Mariya Yohana yateguriwe igitaramo aho azahabwa icyubahiro nk’umuhanzi umaze imyaka 40 akora umuziki washimishije abakunzi be ndetse wubaka imitima ya benshi kuva awutangiye mu 1985.

Ni igitaramo cyateguwe na Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja, akaba umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Country Records isanzwe ikorana na Mariya Yohana aho barimo kugitegura bafatanyije n’umuryango we n’inshuti ze. 

Aganira n’itangazamakuru Noopja, yahamagariye buri wese ukunda Mariya Yohana kuzitabira icyo gitaramo akabimwereka kuko na we yabahaye ibyishimo.

Ati: “Turashaka ko abakunda uyu mubyeyi bose twazahurira muri icyo gitaramo, tukamwereka urukundo, tukamubwira ko ibyiza akora tubizi, tukamuririmbira, tukamuha impano, tugasabana. Abato bakamubaza ibanga yakoresheje kugira ngo abe umuhanzi ugikunzwe kugeza ubu.”

Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi bagize uruhare mu guteza imbere umuziki gakondo w’u Rwanda. Uretse ubuhanzi, ashimirwa uruhare inganzo ye yagize mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mariya Yohana, mu butumwa bwe ahora avuga ko bo nk’abantu bakuru bifuza ko yatanze urubyiruko rw’u Rwanda n’abakiri bato muri rusange, barushaho gukomera ku muheto wo kurinda Igihugu ingengabitekerezo ya Jenoside kuko yakigejeje mu icuraburindi kandi bakwiye kuzirikana ko ababyeyi icyo babahaye gikomeye ari Igihugu bityo bakwioye kucyibungabunga. Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba ku wa 24 Ukwakira 2026.

Noop Ja yahamagariye abakunzi ba Mariya Yohana kuzitabira igitaramo cyo kumushimira
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 25, 2026
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE