Uburasirazuba: Uturere 6/7 turi hejuru y’impuzandengo y’abangavu baterwa inda

Uburasirazuba: Uturere 6/7 turi hejuru y’impuzandengo y’abangavu baterwa inda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyasakaje ibyavuye mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho n’ubuzima bwa 2025 (DHS7), ku rwego rw’Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba, bigaragaza ko Uturere 6 kuri 7 dufite ibipimo biri hejuru y’impuzandengo y’abangavu baterwa inda mu Rwanda bingana na 8,1%.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Rwamagana, cyitabirwa n’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’Intara n’Uturere, abayobozi b’ibitaro n’amavuriro, inzego z’umutekano, imiryango itegamiye ku Leta n’abandi.

Mu Ntara y’Uburasirazuba, Akarere ka Ngoma ni ko gafite abangavu benshi batewe inda, ku gipimo cya 19,2% naho Akarere ka Kirehe kakagira ibipimo bito, bingana na 6,4%. Hakurikiraho Akarere ka Gatsibo n’ibipimo bya 14.6%, Akarere ka Bugezera na 14.5%, Akarere ka Kayonza na 14,4%, Akarere ka Rwamagana n’abangavu banagana na 10,6%, Akarere ka Nyagatare n’ibipimo 8,4%; hagaheruka Akarere ka Kirehe n’abangavu banagana na 6,4%. Muri rusange, imibare y’abangavu baterwa inda mu Ntara y’Uburasirazuba iri ku gipimo cya 12,1%.

Ni mu gihe mu mpera za Kamena 2026, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin mu biganiro by’Ihuriro ry’Urubyiruko yatangaje ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikomeje gufata indi ntera, agaragaza ko imibare y’abaziterwa ikiri hejuru, aho ku mwaka abarenga ibihumbi 23 baterwa inda, bingana n’abagera kuri 60 ku munsi.

Yagize ati: “Abana b’abakobwa baterwa inda buri mwaka abarenga ibihumbi 23. Ushobora kumva uwo mubare ari munini, ariko reka mbivuge mu buryo bworoshye: buri munsi ni abana bagera kuri 60.”

Imibare y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko ikibazo cy’inda ziterwa abangavu gikomeje kuba ingorabahizi. Mu 2020 habaruwe abangavu 19 701 batewe inda, umubare warazamutse ugera kuri 23 111 mu 2021, wongera kugera kuri 24 472 mu 2022. Igipimo cy’abangavu baterwa inda cyavuye kuri 5% mu 2020 kigera kuri 8% mu 2025.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Zirikana indirimbo za kera zigaruriye imitima y’abantu 28 Nzeri 2026 Saa 18:02
  2. Nyagatare: Abuhira ku idamu ya Rwarucura bashima ko yatangiye gukurwamo amarebe 28 Nzeri 2026 Saa 16:55
  3. Mu myaka 23 abayobozi bamenyekanishije imitungo kuri 99.9% 28 Nzeri 2026 Saa 16:09
  4. Nyagatare-Kiyombe: Begerejwe serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo, baruhuka kuzishakira muri Uganda 28 Nzeri 2026 Saa 15:38
  5. Abanduye Ebola muri RDC bageze kuri 8 067 28 Nzeri 2026 Saa 12:11