Umuturage utishoboye witwa Uwimana utuye mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, aravuga imyato urubyiruko rwamwubakiye inzu akaba atagihangayikishijwe no kugubwaho n’inzu ishaje y’ibiti yubatswe mu 1980.
Uyu muturage avuga ko yari amaze igihe abana n’ikibazo cy’inzu y’ibiti ishaje n’amabati yaratobaguritse, hakiyongeraho no kuba kubona ifunguro byamugoraga, ibintu byatumaga imibereho ye n’iy’umuryango we itaba myiza.
Yagize ati: “Ndishimye cyane kuba urubyiruko ruje kunyubakira inzu ku myaka yanjye 52, ntabwo nigeze mbona urubyiruko ruza kubakira umuturage, gusa nabonye aho rwasahuraga abaturage mu 1994. Ariko kuri ubu ubona ko rwubaka aho gusenya, nari mbayeho nabi ariko ubwo batangiye kunyubakira mfite icyizere cy’ejo heza.”
Akomeza avuga ko mu gihe cy’imvura yabaga yihebye ko inzu yamugwaho kuko igisenge ibiti byari byaraboze, amabati na yo yaratobaguritse.
Yagize ati: “Ndashimira ubuyobozi bwacu bwatoje urubyiruko gufasha Abanyarwanda bagenzi babo rubatiza imbaraga, ubu mfite icyizere ko aha ngiye kuhatura ntekanye kuko hari abampatiraga kuhagura ngo mfite inzu ishaje kandi nta n’ubushobozi bwo kubaka.”
Abaturanyi be bavuga ko ikibazo cye bari bakizi, bakagaragaza ko ubuzima yabagamo bwari bumugoye cyane.
Bankundiye Speciose yagize ati: “Uyu muturanyi yari abayeho nabi rwose natwe twarabuze uko tubigenza, twabaga tuzi ko mu bihe by’imvura cyane cyane nijoro inzu yamugwaho. Tekereza ko yaryaga aciye inshuro n’utwo ahashye na two akabura uko aturira ahantu hatekanye! Dushimiye urubyiruko n’ubuyobozi bwacu bwa Musanze bwaje kwifatanya n’abaturage bacu mu kubakira Uwimana.”
Maziyino, undi muturage wa Uwimana na we avuga ko igikorwa cy’urubyiruko kije guhindura ubuzima bw’uyu muturage.
Yagize ati: “Iyo tubonye urubyiruko rw’u Rwanda rwiyemeza gufata umwanya nk’uyu rukubakira utishoboye nta n’amafaranga ruvuga ngo ruraza guhembwa, iki aba ari igikorwa cyiza kandi twishimira. Ibi bigaragaza ko abantu bishyize hamwe bashobora kugera ku ntsinzi Uwimana yabagaho mu buzima bubi, tekereza ko imbwa zamusangaga mu nzu kimwe n’ibindi bisimba, ubu rero twishimiye ko urubyiruko rwacu rukoresha imbaraga zubaka Igihugu aho kugisenya.”
Urubyiruko rwagize uruhare muri iki gikorwa ruvuga ko rudashaka ko imbaraga zarwo zikoreshwa mu bikorwa bisenya ubuzima bw’Abanyarwanda, ahubwo ko rugomba kuzibyaza umusaruro mu bikorwa bifitiye Igihugu akamaro,.
Umwe mu bitabiriye iki gikorwa, Umutoni Nadeje akaba Umuhuzabikorwa wungirije w’urubyiruko wo mu Karere ka ka Musanze, yagize ati: “Bimwe mu nshingano dufite nk’urubyiruko ni ugukemura bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Harimo kubakira abatishoboye, gutanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu badafite ubushobozi uyu munsi rero twahisemo kubakira Uwimana wabaga mu nzu yamuteza akaga. Twakusanyije ibikoresho dushyiraho umusingi, iki gikorwa rero cyo kubaka inzu kikaba kigiye kwihutishwa ku buryo nibura ku mu ntangiriro za 2027 azaba ari mu nzu nziza.”
Akomeza avuga ko baterwa ipfunwe kandi bakababazwa na bamwe mu rubyiruko rwishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukirara mu bantu rukica, rugasenya inzu, rugasahura, akagaragaza ko urubyiruko rw’ubu rufite icyizere kubera urundi rubyiruko rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Duterwa ishema n’abahagaritse Jenoside ari urubyiruko, kandi nkatwe dufite amahirwe kuko dufite ingero ebyiri zitandukanye z’urubyiruko rumwe rwarasenye, urundi ruhanira kurwanya ikibi. Abarwanyije ikibi ni rwo rugero rwiza dufte kugira ngo Igihugu kibe kiri mu mutuzo, Inkotanyi zarwaniye Igihugu twebwe rero dusabwa kurinda ibyagezweho, twimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda turwanya uwo ari we wese waza kubisenya.”
Urubyiruko ruvuga ko ibikorwa nk’ibi bibafasha gusobanukirwa ko gukunda Igihugu bitagarukira ku magambo, ahubwo bigomba kugaragarira mu bikorwa bifatika bigirira abaturage akamaro.
Abagize uruhare muri iki gikorwa bavuga ko amateka y’u Rwanda, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi, akwiye kubera urubyiruko isomo ryo kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda no kwirinda ko imbaraga zarwo zongera gukoreshwa mu bikorwa by’urwango n’ubugizi bwa nabi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien avuga ko urubyiruko ari igice cy’ingenzi mu iterambere ry’Akarere, bityo ko ari ngombwa kurushishikariza gukoresha imbaraga zarwo mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro.
Yagize ati: “Iki gikorwa cyo kubakira uyu muturage cyatekerejwe n’urubyiruko ubwarwo, rwiyemeje gutanga Umuganda udasanze bubakira urubyiruko, twahisemo kuza kwifatanya na bo. Ni igikorwa gishimishije rero, twishimira ko urubyiruko rwo muri iki gihe rwubaka, kandi twagihawe n’urubyiruko kuko RPA Inkotanyi yari igizwe n’urubyiruko ni na yo yahiritse ingoma y’Igitugu yari yuzuye amacakubiri.”
Avuga kandi ko igikorwa cyo kubakira Uwimana cyahaye urubyiruko umwanya wo kugaragaza ko imbaraga zarwo zishobora gukoreshwa mu guhindura ubuzima bw’umuturage, kikaba n’isomo ry’uko ibikorwa bito bishobora kugira uruhare mu kubaka icyizere, ubufatanye n’imibanire myiza mu muryango nyarwanda.









Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE