Rema yahakanye iby’amakimbirane avugwa hagati ye na Davido

Rema yahakanye iby’amakimbirane avugwa hagati ye na Davido

Umuhanzi wo muri Nigeria, Rema yateye utwatsi amakuru amaze iminsi avugwa y’uko yaba atabanye neza na mugenzi we Davido, avuga ko inkuru z’umwuka mubi hagati yabo zitigeze zibaho ahubwo ko ari ibihuha byakwirakwijwe n’abafana.

Ni bimwe mu byo yabajijwe ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru Ebro Darden na Laura Stylez akabazwa ku mubano we na Davido umaze iminsi bivugwa ko utifashe neza.

Yagize ati: “Ibyo ni ibihuha rwose. Kuva ku munsi wa mbere, sinigeze ngirana ikibazo n’abahanzi. Nubaha cyane abahanzi bakuru n’abamaze igihe mu muziki. Nta muntu n’umwe nshaka kugirana amakimbirane na we. Icyo nshaka ni ugukora umuziki mwiza gusa, ntabwo nshaka kurwana cyangwa kugirana amakimbirane n’umuntu.”

Amakuru yo kutumvikana kw’aba bahanzi yatangiye kuvugwa cyane mu 2020, nyuma y’ubutumwa Rema yashyize ku rubuga rwa X, rwitwaga Twitter icyo gihe, avuga ko hari abantu bo mu ruganda rwa muzika basuzugura ibihangano bye.

Nubwo Rema yanditse atyo, ntiyigeze agaragaza ikimenyetso na kimwe cyashingirwaho n’abavuga ko yashakaga kuvuga Davido. 

Gusa nanone mu 2026, ikinyamakuru Pulse Nigeria cyanditse inkuru z’uko habaye ukutumvikana mu bari baherekeje abo bahanzi mu gikorwa cya Big Brother Naija cyo mu 2020.

Rema yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2019 ubwo yinjiraga mu nzu ifasha abahanzi ya Mavin Records, ashyira hanze indirimbo zirimo Dumebi, nyuma aza kumenyekana ku rwego mpuzamahanga cyane kubera Calm Down, yasubiyemo ari kumwe na Selena Gomez.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25