Rema yahakanye iby’amakimbirane avugwa hagati ye na Davido

Rema yahakanye iby’amakimbirane avugwa hagati ye na Davido

Umuhanzi wo muri Nigeria, Rema yateye utwatsi amakuru amaze iminsi avugwa y’uko yaba atabanye neza na mugenzi we Davido, avuga ko inkuru z’umwuka mubi hagati yabo zitigeze zibaho ahubwo ko ari ibihuha byakwirakwijwe n’abafana.

Ni bimwe mu byo yabajijwe ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru Ebro Darden na Laura Stylez akabazwa ku mubano we na Davido umaze iminsi bivugwa ko utifashe neza.

Yagize ati: “Ibyo ni ibihuha rwose. Kuva ku munsi wa mbere, sinigeze ngirana ikibazo n’abahanzi. Nubaha cyane abahanzi bakuru n’abamaze igihe mu muziki. Nta muntu n’umwe nshaka kugirana amakimbirane na we. Icyo nshaka ni ugukora umuziki mwiza gusa, ntabwo nshaka kurwana cyangwa kugirana amakimbirane n’umuntu.”

Amakuru yo kutumvikana kw’aba bahanzi yatangiye kuvugwa cyane mu 2020, nyuma y’ubutumwa Rema yashyize ku rubuga rwa X, rwitwaga Twitter icyo gihe, avuga ko hari abantu bo mu ruganda rwa muzika basuzugura ibihangano bye.

Nubwo Rema yanditse atyo, ntiyigeze agaragaza ikimenyetso na kimwe cyashingirwaho n’abavuga ko yashakaga kuvuga Davido. 

Gusa nanone mu 2026, ikinyamakuru Pulse Nigeria cyanditse inkuru z’uko habaye ukutumvikana mu bari baherekeje abo bahanzi mu gikorwa cya Big Brother Naija cyo mu 2020.

Rema yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2019 ubwo yinjiraga mu nzu ifasha abahanzi ya Mavin Records, ashyira hanze indirimbo zirimo Dumebi, nyuma aza kumenyekana ku rwego mpuzamahanga cyane kubera Calm Down, yasubiyemo ari kumwe na Selena Gomez.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gishuti (Amafoto) 5 Ukwakira 2026 Saa 20:59
  2. Ububiko bw’uruganda ZARA Investment Ltd rwafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi iratabara 5 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  3. Abanya-Cameroun bahawe gusifura umukino wa APR FC na Zamalek SC 5 Ukwakira 2026 Saa 13:45
  4. Chameleone yatumiye Abakuru b’Ibihugu babiri mu gitaramo 5 Ukwakira 2026 Saa 12:33
  5. The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards 5 Ukwakira 2026 Saa 12:13