Amajyaruguru: Abangavu basaga 6 000 batewe inda mu myaka 2
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru butangaza ko abangavu bagera ku 6 938 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda zitateganyijwe hagati y’umwaka wa 2024 na 2025, bikaba byarabagizeho ingaruka zirimo guhabwa akato mu miryango yabo no kubura ubufasha bw’ibanze butuma babasha kwiyubaka. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice ahamya ko icyo kibazo kiri mu bigize intandaro y’ibibazo bibangamiye imibereho myiza n’iterambere ry’abagore n’abakobwa. Avuga ko mu mwaka wa 2024, mu Ntara y’Amajyaruguru habaruwe abangavu 3 211 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda, mu gihe mu 2025 umubare wabo wazamutse ukagera kuri 3 727. Yagize ati: “Ubushakashatsi bwakozwe mu 2024, bwagaragaje ko mu Ntara yacu twari dufite abangavu bari munsi y’imyaka 18 batewe inda bagera ku 3 211, umwaka ushize wa 2025, twagize abangavu 3…
20 Ukwakira 2026 Saa 07:19
















































