Perezida Kagame yifurije Abayislamu umunsi mwiza wa Eid al-Fitr

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 2, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifurije Abayislamu umunsi mwiza wa Eid al-Fitr aho Abayislamu bo mu Rwanda no ku Isi bizihije uyu munsi mukuru usoza igisibo gitagatifu cy’Ukwezi kwa Ramadhan.

Perezida Kagame abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yifurije ibihe byiza imiryango y’Abayisilamu irimo kwizihiza Eid-al Fitr.

Umukuru w’Igihugu yagize ati: “#EidMubarak ku miryango Abayisilamu bizihiza Eid al-Fitr! Ndabifuriza ikiruhuko cyiza hamwe n’abo mukunda.”

Kuri uyu wa Mbere, isengesho ry’umunsi mukuru wa  Eid El Fitr ryabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, yitabirwa mu buryo butangaje ugereranyije n’imyaka ibiri ishize ubwo u Rwanda n’Isi byari bihanganye n’icyorezo cya COVID-19 kuri ubu kirimo kugenza make. 

Uretse ibihumbi by’abayisilamu bitabiriye amasengesho yabereye kuri Sitade ku rwego rw’Igihugu, abandi benshi bahuriye ku misigiti iherereye mu bice bitandukanye by’Isi. 

Bitandukanye n’ibyabaye mu 2020, ubwo Igisibo cyabaye Igihugu kiri muri Guma Mu Rugo, no mu 2021 igihe abitabiriye iri sengesho bageraga kuri 500 gusa, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Abayisilamu bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda bagaragaje ko bishimiye kongera guhurira hamwe bizihiza uyu munsi mukuru uri muri ibiri ikomeye yizihizwa mu idini ya Isilamu.

Mu butumwa bwatanzwe na Mufti w’u Rwanda nyuma y’isengesho, yavuze ko mu Rwanda abayisilamu batangiye igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan neza bakaba banagisoje neza.

Umwe yagize ati: “Iri sengesho rifite agaciro gakomeye mu idini ya Islam, aho Abayisilamu tuba twongeye kwizihiza ibihe byiza nk’ibi byo kongera guhura dufunguye igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, dusoje iminsi 30 twiyiriza, twibuka ko habaho n’abakene usanga badafite amafunguro”.

Yagize ati “Igisibo twagisibye mu bihe byiza biruta iby’imyaka ibiri ishize, aho tutabashije gukora ibikorwa by’amasengesho uko bikwiye kubera icyorezo cya COVID-19.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 2, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE