Mali: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 2, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Taliki 30 Mata 2022, Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Mali bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni gahunda yabereye kuri “Hôtel de l’Amitié” iri mu murwa Mukuru wa Bamako.

Iyi gahunda yitabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo harimo na Minisitiri w’Intebe w’Igihugu cya Mali, Dr Choguel Kakola Maiga na Jean Pierre Karabaranga, Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Senegal inashinzwe Ibihugu bya Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau.

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mali, Gasarabwe Alice yagarutse ku bukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe aho yahitanye abantu basaga miliyoni mu minsi ijana gusa.

Ni nyuma y’aho ubuzima bwabo mu gihe kinini bwari bwarateshejwe agaciro bazizwa gusa ko bavutse ari Abatutsi. Yagaragaje ko ubutegetsi bubi bwayoboye u Rwanda mbere ya Jenoside bwaranzwe no gutanga inyigisho mbi z’amacakubiri n’urwango mu miryango, mu mashuri n’ahandi, aho bwateguye Jenoside bukanayishyira mu bikorwa.

Avuga ko abateguye Jenoside bageze ku cyiciro cyayo cya nyuma cyo kuyihakana, akaba ariho ahera asaba abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka igihe cyose no kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga unashinzwe ibihugu bya Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau yagaragaje ko kwibuka ari umwanya wo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ukaba n’umwanya wo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aboneraho n’umwanya wo gushima ubutwari n’ubudaheranwa byabo.

Yerekanye ko abacitse ku icumu babaye aba mbere mu gushyigikira gahunda za Leta harimo na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge byafashije gusana igihugu no kubaka u Rwanda rushya. Yagaragaje ko intero y’Abanyarwanda ari imwe ko Jenoside itazongera kubaho ukundi no kugira ishema ryo kuba Abanyarwanda.

Yerekanye ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarakozwe amahanga arebera, byerekana guteshuka k’Umuryango mpuzamahanga ku nshingano zawo. Ati “Inshingano yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni bumwe mu buryo bwo gukumira Jenoside n’ahandi hose ku Isi”.

Yashimiye ingabo zari iza RPF-INKOTANYI na Perezida Paul Kagame wari uziyoboye bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi bakanabohora Igihugu. Yasabye urubyiruko kwigira ku mateka y’u Rwanda biha intego yuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nta handi yazakorwa.

Umushyitsi mukuru muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 28 mu Gihugu cya Mali, Minisitiri w’Intebe wa Mali, Dr Choguel Kakola Maiga yagaragaje ko gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Igihugu cye cyayigize iyacyo kuko uko umwaka utashye bifatanya n’Abanyarwanda batuye muri Mali.

Yagaragaje ko kwifatanya n’Abanyarwanda ari ikimenyetso cy’umubano ukomeye hagati y’ibihugu byombi n’ababituye, bahuriye ku ndangagaciro z’ubutabera, ubwisanzure, kwihesha agaciro n’amahoro. Minisitiri w’Intebe wa Mali yagaragaje ko inzibutso za Gisozi, Murambi, Nyamata, Bisesero, Nyarubuye na Ntarama n’ahandi hose mu gihugu zigaragaza neza amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo no gutsindwa k’Umuryango Mpuzamahanga. Yagaragaje ko magingo aya hakwiye gushyirwa imbaraga mu gukomeza gahunda yo kwibuka, kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside, kurwanya umuco wo kudahana, gushimangira ubumwe n’ubwiyunge.

Minisitiri w’Intebe yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda agaragaza ko u Rwanda ari ishema rya Afurika bishingiye ku byagezweho muri iyi myaka harimo iterambere ry’ubukungu, imiyoborere myiza, ubwiyunge n’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore n’icyerekezo rufite. Yagaragaje ko Abanyamali bashima ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kuko bugaragaza ibyo Ibihugu by’Afurika bifitiye ubushobozi mu gihe bifite abayobozi beza.

Ati “U Rwanda ni urugero rwiza rwo kuzuka no kugira icyerekezo gihamye kuko rwabashije komora ibikomere bya Jenoside no guhangana n’ihungabana byatewe na Jenoside”.

Minisitiri w’Intebe wa Mali, Dr Choguel Kakola Maiga yanatanze ubutumwa yahawe na Perezida wa Mali, Col. Assimi Goita yageneye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame bwo kwifatanya nawe n’Abanyarwanda bujyanye no kubafata mu mugongo no kwifatanya na bo muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 2, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE