Perezida Kenyatta yongereye 12% ku mushahara fatizo

Perezida Kenyatta yongereye 12% ku mushahara fatizo

Perezida wa Repubulika ya Kenya Uhuru Kenyatta, yavuze ko Guverinoma yafashe icyemezo cyo kongera umushahara fatizo ku kigero cya 12% kugira ngo ujyane n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Yavuze ko iki cyemezo cyafashwe guhera uyu munsi mu gufasha abakozi kubaho muri ibi bihe ibiciro bikomeje kwiyongera ku buryo budasanzwe kubera impamvu zirimo n’intambara ya Ukraine. 

Kuri ki Cyumweru aho Isi yose yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, ni bwo Perezida Kenyatta yagize ati: “Hari igikorwa gikomeye cyo gusubiramo umushahara fatizo mu rwego rwo kongera ububasha bwo kugura bw’abakozi.”

Yakomeje avuga ko kongera uyu mushahara fatizo byari bikwiye kuko utari warigeze uvugururwa mu myaka itatu ishize, kandi ikiguzi cy’imibereho ya buri munsi gihindagurika buri munsi. 

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), byatangaje ko umushahara fatizo wari ku 13,500 y’amashilingi ya Kenya (asaga 116,000 by’amafaranga y’u Rwanda) ku kwezi. 

Nk’uko bimeze no mu bindi bihugu byo mu Karere, Abanyakenya bakomeje guhura n’izamuka ridasanzwe ry’ibiciro birimo iby’ibikomoka kuri peteroli n’amavuta, ingano n’ibindi. 

Bivugwa ko ibi biciro byakomeje kuzamuka mu buryo bukabije by’umwihariko guhera taliki ya 24 Gashyantare 2022, igihe u Burusiya bwatangiriyeho kugaba ibitero kuri Ukraine. 

Ibiro bishinzwe ibarurishaminare bivuga ko Ishilingi rya Kenya ryataye agaciro ku kigero cya 6.47% muri Werurwe ugereranyije n’uko byari bimeze mu kwezi nk’uko k’umwaka ushize aho ryagataye ku kigero cya 5.56%. 

Mu kwezi gushize nanone, Kenya yahuye n’ikibazo cy’ibura ridasanzwe rya lisansi, bituma ingendo zo mu bice bimwe na bimwe by’i Nairobi zihagarara kuko abamotari birirwaga ku mirongo yo kuri za Sitasiyo bategereje kunywesha.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Theo

Twe ko tutakiri bandebereho ariko?

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  2. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  3. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52
  4. Amavubi yatangiye umwiherero wo gutegura imikino na Mali (Amafoto) 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:36
  5. Impamvu Santha yakoresheje Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye 5 Ugushyingo 2026 Saa 14:10