U Rwanda rwiteguye inama yo kurwanya ruswa muri Commonwealth Africa

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 2, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

U Rwanda rwiteguye kwakira inama ya 12 ihuza Abayobozi b’Ibigo birwanya ruswa mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) ku Mugabane w’Afurika.

Iyo nama y’iminsi ine izateranira i Kigali guhera taliki ya 3 kugeza ku ya 6 Gicurasi 2022, aho abo bayobozi bitezweho kungurana ibitekerezo ku ngamba zitandukanye zo kurwanya ruswa.

Ni muri urwo rwego Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere taliki ya 2 Gashyantare 2022, yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland witabiriye iyi nama, banaganira ku myiteguro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM2022) iteganyijwe mu cyumweru kizatangira taliki ya 20 Kamena 2022.

Ni inama izaterana ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kurwanya Ruswa mu guharanira Imiyoborere myiza n’Iterambere Rirambye muri Afurika.” Izagaruka cyane ku ngamba n’imyanzuro bitanga umurongo ukwiye wo gukuraho imbogamizi ku rugamba rwo kurwanya ruswa ku mugabane w’Afurika.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yagize ati: “Ruswa ni ikibazo cyihutirwa ku mugabane wacu, kikaba gifite ingaruka zikomeye ku bukungu. U Rwanda rwishimiye kwakira inama y’uyu mwaka yo kurwanya ruswa, tubona ko ari amahirwe adasanzwe yo gusangira ibikorwa byiza by’u Rwanda mu kurwanya ruswa.”

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’Urwego rw’Umuvunyi n’Ubunyamabanga bwa Commonwealth, ikaba izahuza ibihugu 18 ari byo Botswana, Cameroon, Eswatini, Ghana, Kenya, Lesotho, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Nigeria, u Rwanda, Seychelles, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda, na Zambia.

Inama nk’iyi ihuza imbonankubone abahagarariye ibigo birwanya ruswa, yaherukaga kubera muri Uganda mu nama yari ibaye ku nshuro ya 9 ari na ho hemereje ko u Rwanda ari rwo rwagombaga kwakira inama ya 10.

Kubera icyorezo cya COVID-19, inama ebyiri zakurikiyeho, mu mwaka wa 2020 n’uwa 2021, zabereye ku ikoranabuhanga ziteguwe n’Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth.

Iyi nama igiye kuba mu gihe habura igihe kigera ku kwezi n’igice ngo u Rwanda rwakire Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo muri Commonwealth (CHOGM2022) rukazakomeza kuyiyobora mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 2, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE