Uko ibyamamare byaserutse mu muhango wo Kwita Izina
Kwita Izina abana b’ingagi ni ibirori ngarukamwaka bifite umuzi mu muco nyarwanda, bigamije kurushaho kubunga bunga urusobe rw’ibinyabuzima hatezwa imbere ubukerarugendo. Kwita Izina bifite aho bihurira no guha izina umwana umaze kuvuka, umuryango n’inshuti bakamwishimira kandi bakamwifuriza ejo hazaza heza. Uyu muhango kandi ugaragaza ubusabane, agaciro k’ubuzima bushya no kubungabunga ibidukikije, bityo ugahuza umuco w’u Rwanda no kurengera ingagi. Byashimangiwe n’ijambo Minisitiri w’Intebe yagejeje ku bitabiriye mu izina rya Perezida Paul Kagame, aho yagize ati: “Amazina duha abana b’ingagi muri uyu muhango ngarukamwaka agaragaza icyifuzo cyacu cy’uko bazakura batekanye, bagakomeza kororoka no kubaho neza. Icyo cyifuzo ni cyo cyahuje Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mwabonye, zaturutse hirya no hino ku Isi.” Ibyamamare byahatambukanye umucyo Abatanduanye mu byamamare barimo The Ben, Kivumbi,…
4 Nzeri 2026 Saa 16:28






































