Umuhanzi LIMU yasohoye indirimbo yise “Intwari z’u Rwanda”

Umuhanzi LIMU yasohoye indirimbo yise “Intwari z’u Rwanda”

Umuhanzi Twizerimana Floduard ukoresha izina “LIMU”  mu buhanzi  yasohoye indirimbo yise “Intwari z’u Rwanda”  ikubiyemo ubutumwa bushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kuzirikana ibyaranze Intwari z’u Rwanda.

Iyi ndirimo yayisohoye taliki 31 Mutarama 2022.  Umuhanzi LIMU  atangaza ko yahimbye iyi ndirimbo nyuma yo gusobanukirwa kurushaho  ibikorwa byiza byaranze Intwari z’u Rwanda zitanze zitizigama kugeza naho bamwe muri bo bahatakarije ubuzima bitewe no gukunda u Rwanda n’Abaruvuka.

 Akomeza avuga ko yifuza gusangiza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko ubutubwa bwo guharanira gukora ibikorwa byiza byatuma babera abandi urugero rwiza. Ati :  “Rubyiruko rungano rwanjye ndagira ngo mbabwire nti Intwari z’u Rwanda zatubereye urugero rw’ibishoboka.”

Umuhanzi LIMU  amaze guhanga izindi ndirimo zitandukanye zirimo “Amarembo y’u Rwanda”,  “Rwanda Abakugana”, “Dukomere ku gihango”, Icyomoro n’igihango”, “Uragiye” n’izindi zitandukanye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25