Jose Chameleone yatatse nyina ku isabukuru ye

Jose Chameleone yatatse nyina ku isabukuru ye

Umuhanzi uri mu banyabigwi Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone yatatse nyina Prossy Mayanja ku isabukuru ye amwita ko ari umisirikare we.

Ni bumwe mu butumwa yageneye nyina akabusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Kanama 2026.

Yasangije abamukurikira ifoto ya nyina akiri inkumi maze ayiherekeresha amagambo amutaka.

Yanditse ati: “Isabukuru nziza y’amavuko rukundo rwanjye, Mama wanjye, umukunzi wanjye, umusirikare wanjye, inshuti magara yanjye Prossy, Mama ndagukunda cyane cyane.”

Prossy Mayanja ni umubyeyi uzwi cyane mu muziki wa Uganda kuko ari nyina w’abahanzi bakomeye barimo Jose Chameleone, Weasel Manizo, Pallaso ndetse na nyakwigendera AK47.

Prossy Mayanja yashakanye na Gerald Mayanja, babyarana abana umunani, barimo abahungu barindwi n’umukobwa umwe. Umuryango wa Mayanja umaze imyaka myinshi uzwi cyane muri muzika ya Uganda, cyane cyane kubera abana babo babaye abahanzi bakomeye.

Mu kiganiro yigeze kugirana na Daily Monitor, Prossy Mayanja yavuze ko yabyaye umwana we w’imfura mu mwaka wa 1972, ubwo yari afite imyaka 20, mu gihe umugabo we Gerald yari afite imyaka 24, ugereranyije, Prossy Mayanja yaba ubu afite imyaka hafi 74, kuko yaba yaravutse ahagana mu mwaka wa 1952.

Jose Chameleone yatatse nyina amwifuriza isabukuru nziza
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25