Vestine yavuze ibyo kwiyahura,kwegeka inda kuri Irene n’akagambane mu rushako rwe

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 20, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Umuhanzi Ishimwe Vestine wo mu itsinda Vestine na Dorcas avuga  ko ubuzima bwo mu rushako bwamunyujije mu bihe bikomeye birimo kwiheba, agahinda gakabije, gutekereza kwiyahura no kubeshyerwa ko yabyaranye n’uwo afata nka Se, nyuma yo guhura n’ibyo avuga ko ari ukugambanirwa n’umuntu no gushaka kuzimya umuhamagaro we burundu.

Mu nkuru yise Inkuru ya Ishimwe yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Nzeri 2026, yaragaje ko inzira y’umusaraba yanyuzemo mu rushako, uko yashatse kubuzwa kuririmba, gutandukanywa n’umuvandimwe ndetse n’uko yashinjwe kubyarana na Irene Murindahabi wabarebereraga mu muziki.

Vestine atangaje ibi mu gihe amaze iminsi ari mu rubanza asaba gatanya n’umugabo we, Idrissa Ouédraogo bashyingiranywe mu 2025, aho amushinja kumuharika ndetse uwo mugabo na we akaba akeka ko umwana Vestine yabyaye atari uwe.

Vestine avuga ko nyuma yo kurangiza amashuri yinjiye mu buzima bwo hanze y’ishuri afite icyizere cy’ejo hazaza, ariko ntiyamenya ko hari umuntu umaze imyaka amukurikirana ushaka no kuzimya inyenyeri ye, bituma yiroha mu rukundo, yanga kumva inama yisanga aguye mu mutego wo gushaka atabitekerejeho.

Avuga ko nyuma yo gushaka ayobowe n’amarangamutima yasanze uwo ashatse asanzwe afite urugo n’abana ndetse atangira guhura n’ibibazo bikomeye ariko akanga kugira uwo abibwira kugeza ashatse no kwiyahura kuko ari bwo buryo yumvaga bwo guhunga ibyo bibazo.

Mu nkuru agira ati: “Yabonye bisaze ubwenge bwe ku buryo yatekereje ko ubuzima bwe burangiye bitewe n’ibyo yabonaga buri munsi atabashaga no kubwira undi muntu. Yageze aho atekereza ko inzira yo guhunga ibyo yabonaga ari ukwiyahura akava ku Isi yabitekereje kenshi cyane.”

Akomeza avuga ko uwo mugabo yamubujije gukomeza kuririmba, gukora ibitaramo, amutandukanya na MIE yamurebereraga mu muziki ndetse ashaka no kumutandukanya n’umuvandimwe we Dorcas baririmbana ariko ntiyabigeraho.

Ati: “Yamutandukanyije n’abamureberera mu muziki abigeraho azi ko umuhamagaro uhagarara gusa nibwo wari utangiye.”

Vestine yavuze ku gushinjwa guterwa inda na Irene Murindahabi 

Vestine avuga ko bitarangiriye aho ahubwo uwo mugabo yakomeje kwishyura abahisi n’abagenzi ngo bamusebye badasize n’abamurebereraga kugeza ubwo yavuze ko uwo Vestine afata nk’umubyeyi, Irene Murindahabi we ari we wamuteye inda kandi azi ukuri.

Ati: “Abonye ko atahagarika umuhamagaro w’uwo mukobwa kuko ari Imana yamuhamagaye atangira gutekereza ikintu yakora kugira ngo yice izina rye, atangira kuvuga ko uwo afata nk’umubyeyi we bamanye imyaka igera muri itanu ari we se w’umwana kandi azi ukuri kuri mu mutima we ko ari ibinyoma.”

Nubwo Idrissa avuga ko Vestine yanze kumwereka umwana avuga ko babyaranye kandi hakazanakorwa ibizamini ndangasano kugira ngo bimenyekane ko ari uwe koko, Vestine avuga ko yari ari gushaka umwanya mwiza no kwitegura ngo azamwereke imbuto ye.

Agira inama abandi bakobwa mbere yo gushaka ko babanza gushishoza ngo batazagwa mu rwobo nk’urwo yaguyemo ndetse yibutsa abariye amafaranga yo kumusebya ko bikojeje ubusa kuko ayo bariye yanduye.

Inkuru yatangajwe na Vesrine ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga
Ishimwe Vestine yavuze ukuntu umugabo we Idrissa Ouédraogo yashatse kuzimya umuhamagaro we
Ishimwe Vestine na Idrissa Ouédraogo bari gusaba gatanya nyuma yo gukora ubukwe muri Nyakanga 2025
  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 20, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE