Uko ibyamamare byaserutse mu muhango wo Kwita Izina
Kwita Izina abana b’ingagi ni ibirori ngarukamwaka bifite umuzi mu muco nyarwanda, bigamije kurushaho kubunga bunga urusobe rw’ibinyabuzima hatezwa imbere ubukerarugendo.
Kwita Izina bifite aho bihurira no guha izina umwana umaze kuvuka, umuryango n’inshuti bakamwishimira kandi bakamwifuriza ejo hazaza heza. Uyu muhango kandi ugaragaza ubusabane, agaciro k’ubuzima bushya no kubungabunga ibidukikije, bityo ugahuza umuco w’u Rwanda no kurengera ingagi.
Byashimangiwe n’ijambo Minisitiri w’Intebe yagejeje ku bitabiriye mu izina rya Perezida Paul Kagame, aho yagize ati: “Amazina duha abana b’ingagi muri uyu muhango ngarukamwaka agaragaza icyifuzo cyacu cy’uko bazakura batekanye, bagakomeza kororoka no kubaho neza. Icyo cyifuzo ni cyo cyahuje Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mwabonye, zaturutse hirya no hino ku Isi.”
Ibyamamare byahatambukanye umucyo
Abatanduanye mu byamamare barimo The Ben, Kivumbi, Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Bwiza, Riderman, Chriss Eazy, Kenny Sol na Senderi bataramiye abitabiriye Ibirori byo Kwita Izina abana 22 b’Ingagi.
Hakinnwe umukino wateguwe na Malaika afatanyije na Masamara, wagaragayemo abahanzi batandukanye baririmba bavuga amazina baje kwita abana b’ingagi kandi bivuga ibigwi.
Muri uwo mukino hatangira Bushali avuga ati: “Uyu mwana ndamwita Rugwiro, hashimwe nyina, abahungu ducinye umudiho.”
Teta Diana ati: “Ndi gati gateye ipasi agateta gateretse nk’umutako, umwana mwise intashyo agarure abana i Rwanda.
Yakiriwe na KennySol waserutse agira ati: “[…] Abanzi ngo umwambi uratinda, dore nanze ubugwari nkaba ishema ry’u Rwanda.”
Marina Debora yaserutse yambaye amahembe mu mutwe agaragaza imbogo aseruka agira ati: “Ni njye ngabo ihinguranya, nkaba mutungurantambara ijwi ryanjye riragutuza i Rwanda.”
Ni umukino warimo indirimbo n’injyana ibyinitse aho mu nyikirizo yahuriragamo abo bahanzi bose humvikanagamo umuco wa Kinyarwanda wo kwishimira umwana mu muryango. Bati: “Ayiiiii yeeeee! Ubu ibyishimo ni byose, turirimbe duhanike, umuryango wagutse.”
Nyuma y’inyikirizo amajwi yose yatuje havuga ijwi rimwe gusa ryumvikanisha uburyo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byatumye ubwiza nyaburanga bushaho kwaguka no gutanga ibihe byiza ku muryango mugari w’Abanyarwanda.
Ati: “Uwo munsi wagushije imvura, ubutaka busoma amazi bushira inyota, indabwo zirarabya, natwe twizihirwa n’ubwiza nyaburanga bwa gakondo yacu.”
Abahanzi batandukanye bagaragaye muri uwo mukino bari bambaye ibishushanya utunyamaswa dutandukanye harimo ibinyugungugu, imbogo, ibimera bitandukanye n’ibindi byose ari na ko bijyana n’ingoma, amashyi byo mu mbyino gakondo y’u Rwanda.”
Basoje umukino batanga umukoro w’uko buri wese akwiye kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu rwego rwo kurinda ubwiza nyaburanga bw’Igihugu. Ati: “Dukeneye gufatanyiriza hamwe tugatanga isezerano ry’uko tuzarinda ibyacu iteka tukazasiga Isi ari nziza kurusha uko twayisanze.”
Kwita Izina abana b’ingagi bifite aho bihurira n’umuco nyarwanda kuko bishingiye ku muco gakondo wo guha izina umwana umaze kuvuka, umuryango n’inshuti bakamwishimira kandi bakamwifuriza ejo hazaza heza. Uyu muhango kandi ugaragaza ubusabane, agaciro k’ubuzima bushya no kubungabunga ibidukikije, bityo ugahuza umuco w’u Rwanda no kurengera ingagi.
Muri rusange abana b’ingagi 438 bamaze kwitwa amazina mu myaka 20, mu gihe uyu munsi hiswe abagera kuri 22.



