Timaya yahamije ko agiye gutaramira mu Rwanda

Timaya yahamije ko agiye gutaramira mu Rwanda
Timaya yemeje ko agiye gutaramira mu Rwanda

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Inetimi Timaya Odon wamenyekanye mu muziki nka Timaya, yashimangiye ko agiye kuririmbira mu Rwanda mu gitaramo ‘Kigali Jazz Junction’ gitegurwa na RG Consults.

Uyu muhanzi yabihamije abinyujije kuri Twitter ye aho yahaye abanyarwanda ko agiye kuza kubaririmbirataliki ya 25 Werurwe, abasaba kugura amatike ari benshi.

Timaya agiye kubimburira abandi mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction byari bimaze imyaka ibiri bitaba, kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi cyane.

Timaya ari mu bahanzi batatu bari bashyizwe ku rubuga rwa Kigali Jazz Junction ari kumwe na Buju ugezweho muri Nigeria banafitanye indirimbo bise ‘Cold Outside’ ndetse na Mbosso, aba ari we abakunzi ba Kigali Jazz Junction bahitamo ko azaza kubataramira.

Umuhanzi Okkama uri mu bagezweho muri iyi minsi kubera indirimbo ‘Iyalla’, byemejwe ko azaririmbana na Timaya mu gitaramo cye mu Rwanda.

Igitaramo cya Kigali Jazz Junction cyaherukaga kuba ku 28 Gashyantare 2020, Icyo gihe Joeboy wo muri Nigeria ni we waririmbiye abitabiriye afatanyije na Davis D na Niyo Bosco.

Timaya witezwe mu minsi iri imbere, ni umwe mu bahanzi bamaze igihe bakunzwe cyane mu muziki muri Afurika. Yatangiye umuziki mu 2005.

Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo iyitwa “Bum Bum”, “Sanko”, “Dance” yahuriyemo Rudeboy, “I Like The Way”, “Balance”, “Bang Bang”, “Woyo”, “Don Dada”, “Money” ye na Flavour, “Telli Person” yahuriyemo na Phyno na Olamide, “Gra Gra”, “Cold Outside” iri mu zigezweho muri iki gihe yahuriyemo na Buju n’izindi.

Uyu mugabo w’imyaka 41 ni we washinze Label ya DM Records Limited ari na yo yazamukiyemo abahanzi nka Patoranking na Runtown. Mu 2017 yasinyishije King Perryy uri mu bakiri kuzamuka.

Aririmba injyana zirimo Dancehall, Raggae, Hip-Hop, Afrobeats, na Soca.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25