Ishimwe Vestine yagaragaje umurongo wa Bibiliya umuhumuriza mu bihe arimo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 19, 2026
  • Hashize iminota 51
Image

Ishimwe Vestine uzwi mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yagaragaje umurongo wo muri Bibiliya avuga ko umuha ihumure mu bihe bikomeye arimo kunyuramo, anagaragaza ko afite icyizere.

Kuri uyu wa 19 Nzeri 2026, ni bwo Vestine yifashishije imbuga nkoranyambaga asangiza abamukurikira amafoto ari kumwe na murumuna we Dorcas, aherekeza ubutumwa bwe icyanditswe cyo muri Bibiliya kimukomeza.

Ni amagambo yo mu gitabo cy’Abaroma 8:28, agaragaza ko ibyo umuntu anyuramo byose bishobora kumuzanira ibyiza.

Muri icyo cyanditswe hagira hati: “Kandi tuzi ko byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza, kuri ba bandi bakunda Imana, bahamagawe kubera umugambi wayo.”

Nyuma y’ubwo butumwa, Vestine yagaragarijwe urukundo n’abenshi mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, bamwizeza ko bari kumwe na we muri ibyo bihe bitamworoheye.

Uwiyita Kivumbi the 1st-fan na we yahise yifashisha icyanditswe cyo mu Kubara 6:24-26, agira ati: “Uwiteka aguhe umugisha, akurinde, Uwiteka akumurikishirize mu maso he, akugirire neza, Uwiteka akurebere neza, aguhe amahoro.”

Umuramyi Dany Mutabazi na we yamwandikiye ati: “Komereza aho mushiki wanjye.”

Uwiyita hall.of.fame.rw na we yanditse ati: “Ubu ni bwa bwiza nk’ubwa Daniel avuye muri rya tanura ryaka ry’umuriro. Imana iri mu ruhande rwanyu. ‘Ibihe’ izakwirakwira ku Isi hose.”

Vestine yanditse ubu butumwa mu gihe amaze iminsi atangaza ko yatanze ubusabe mu rukiko asaba gutandukana n’umugabo we, Idrissa Ouedraogo, amushinja kumuca inyuma ndetse no gutera inda abakobwa babiri.

Ku wa 17 Nzeri 2026, byatangajwe ko Idrissa Ouedraogo na we yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, asaba ko rutegeka Vestine kumwereka umwana avuga ko babyaranye, ndetse rukanategeka ko hakorwa ibizamini bya ADN hagati ye n’uwo mwana.

Vestine yanaboneyeho umwanya wo gutangaza ko mu minsi iri imbere bashobora gushyira hanze indirimbo bise Ibihe, nyuma yo kuyerekezaho mu butumwa yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Yanakomozaga kuri iyi ndirimbo mu butumwa buherekeza indirimbo yabo bise Simpagarara, aho bavuga ko bamaranira gusohoza umurimo bahamagariwe.

Vestine watangaje ko yamaze gutanga ikirego asaba gutandukana na Idrissa Ouedraogo, kuri ubu abarizwa muri Canada, aho umunyamategeko we ari we umuhagarariye mu gukurikirana ikirego cye.

Vestine yagaragaje ko afite icyizere ko ibyo arimo kunyuramo bizakemuka
Imwe mu mafoto Vestine yifashishije mu butumwa yatangaje
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 19, 2026
  • Hashize iminota 51
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE