Ishimwe rya Korali Ambassadors of Christ Choir kuri Perezida Kagame

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 31, 2026
  • Hashize amasaha 18
Image

Korali Ambasadors of Christ yo mu itorero ry’Abadiventist b’umunsi wa karindwi bagaragaje ishimwe bafitiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame batangaza ko aho bajya hose bahakiranwa urugwiro kubera ko baba baturutse mu Gihugu ayobora neza kandi akaba yarabatabaye ubwo bakoraga impanuka ikomeye.

Ni bumwe mu butumwa batangaje mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 30, iyo Korali imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa, yita ku buryo Perezida Kagame yayitabaye ubwo yakoreraga impanuka muri Tanzania mu 2011.

Mu ijambo rye Umuyobozi Mukuru wa Ambassadors of Christ Muvunyi Robert, yagarutse ku mateka yaranze iyo Korari aboneraho gushimira ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Yagize ati: “Turashimira byimazeyo ubuyobozi bw’Igihugu cyacu, ku isonga nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame, Igihugu cyose tugiyemo baduha abatwitaho bo mu nzego za Leta, bakavuga ngo aba ni abana ba Kagame dukunda, reka tubafate neza.”

Yongeraho ati: “Cyane cyane kuva cya gihe cy’impanuka baravuze bati: Perezida ntiyabakorera biriya atari abana be, bamwe banibwira ko hari abana be baririmba muri iyi Korali, kubera uburyo Igihugu cyadutabaye, batazi ko Igihugu cyacu cyita kuri buri muturage wacyo wese, mwarakoze cyane nyakubwa.”

Ni impanuka yabaye 2011, ihitana batatu mu bari bagize iyo korali, abandi barakomereka na n’ubu baracyagendana inkovu z’uwo munsi ushaririye. Abitabye Imana ni Philbert Manzi, Ephraim Gatera na Amos ukomoka mu gihugu cya Tanzania. Inkuru y’ibyabaye kuri iyi korali yaririmbwe mu ndirimbo ‘Kuki Wabyemeye’, bamwe baririmba barira.

Mu bandi bashimiwe muri icyo gitaramo harimo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye, Depite Uwimbabazi Penine, Prof. Ephrem Kanyarukiga n’umugore we, Amb. Joseph Mutaboba, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, Mufulukye Fred n’abandi.

Hashimiwe kandi abitabiriye baturutse mu bindi bihugu bagera ku 100 baturutse muri Uganda, Tanzania, RDC, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Sudani y’Epfo, Kenya, Zambia n’ahandi bose bahagurukijwe no kwifatanya na Ambassadors kwizihiza imyaka 30 bamaze baririmba.

Abatangije korali Ambassadors of Christ mu 1995 bashimiwe umurimo ukomeye bakoze watumye kugeza uyu munsi abarenga miliyoni 500 bakurikira ubutumwa bwiza batanga binyuze mu ndirimbo batambutsa ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye.

Abakunzi ba Ambassadors of Christ bamazwe impungenge z’uko itazazima kuko kugeza ubu uko abakuru bagenda basaza bakorerwa mu ngata n’abagize korali y’abato yitwa ‘Ambassadors of Christ Choir Junior’ yiganjemo abana n’abuzukuru b’abaririmba muri Korali y’abakuru, kuri ubu umuryango wayo ukaba ugizwe n’abarenga 200.

Bavuga ko Korali yatangiye ifite gahunda yo gusana imitima kubera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize abantu barahuzwe insengero abandi bararakariye Imana kandi uwo murimo bawukomeje kuko muri gahunda bagira harimo no gusura abari mu bigo by’amagororero mu rwego rwo kubafasha guhinduka bakaba abo Imana ishaka.

Korali Ambasadors of Christ bashimiye Perezida Paul Kagame
Batangaje ko hari Korari ntoya bityo Ambassadors of Christ itazazima
Abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitabiriye
Mu bashimiwe harimo abitabiriye bavuye mu bihugu bitandukanye birimo Uganda n’ibindi
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 31, 2026
  • Hashize amasaha 18
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE