Abanyamakuru Hitimana Claude na Ishimwe Adelaïde ‘Ida’ bakoze ubukwe

Abanyamakuru Hitimana Claude na Ishimwe Adelaïde ‘Ida’ bakoze ubukwe

Umunyamakuru wa Siporo akaba n’umuyobozi wa Radio, Hitimana Jean Claude uzwi nka Hit na Ishimwe Adelaïde uzwi nka Ida bahoze bakorana kuri iki gitangazamakuru bakoze ubukwe, nyuma kwemeranya kurushinga ndetse bagasezerana imbere y’amategeko.

Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa 5 Nzeri 2026, bwitabirwa n’abanyamakuru ba siporo banyuranye barimo Kayishema Tity Thierry, Mugenzi Faustin, Mahoro Nasri, Ngabo Roben na Bigirimana Guss n’abandi benshi.

Ubukwe bwa Hitimana na Ida
bwabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa, mu gihe bakomereje mu gusezerana imbere y’Imana nyuma abatumiwe bakaza kwakirwa.

Hitimana amaze imyaka isaga 10 mu mwuga w’itangazamakuru rya siporo, asanzwe ari na Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’imikino (AJSPOR).

Ni mu gihe Ishimwe Adelaïde yasezeye kuri RadioTV/10 yari amaze imyaka ine akorera, aho yakoraga mu kiganiro cy’imikino yahuriragamo na Hitimana kizwi nk’Urukiko rw’Imikino (10sport), gusa akaba akomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye bya ruhago mu Rwanda.

Hitimana Claude na Ishimwe Adelaïde ‘Ida’ bakoze ubukwe
Kayishema Tity Thierry ni mu bakuru (Parrain) bari bamushagaye
Umunyamakuru Mugenzi Faustin ni umwe mu bambariye Claude Hitimana
Mahoro Nasri na we yamwambariye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25