Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23, yanyagiwe n’iya Cameroun ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera mu Misiri. Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2026, witabirwa n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Shema Fabrice wahoze ari Perezida wa FERWAFA n’abandi batandukanye. Amavubi U23 yakinnye uyu mukino adafite Muhoza Daniel wabonye ikarita utukura mu mukino wo kwishyura w’injojora rya mbere basezereyemo Sudani muri Nzeri uyu mwaka. Ni umukino watangiye wihuta cyane, buri kipe igerageza kurema uburyo bwo gutsinda igitego hakiri kare. Mu minota 15, Cameroun yihariye umupira ikinira cyane mu rubuga rw’Amavubi…
11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04








