Nyamasheke: Umusore w’imyaka 20 yarohamye mu Kivu arapfa
Ndayishimiye Sylvestre w’imyaka 20 wo mu Murenge wa Rugabano, Akarere ka Karongi yajyanye koga mu Kivu na bagenzi be 5 bakoranaga umurimo wo gukora imigati mu Murenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke ararohama arapfa. Uwiringiyimana Angélique utuye mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, avuga ko abo basore bagiye koga uwo akarohama.
Ati: “Yamanukanye n’abandi basore 5 bagenzi be, barimo uw’imyaka 18, uwa 17, uwa 21, uwa 16 n’uwa 19, bose bakoranaga akazi kamwe ko gukora imigati n’amandazi, bayikorera uyicuruza mu Mudugudu wa Munini mu Murenge wa Kanjongo. Bagezemo baroga uriya musore ararohama arapfa, umurambo wabonetse nyuma.”
Nyiraneza Adrie wo muri uwo Murenge yabwiye Imvaho Nshya ko ababyeyi bafite impungenge muri ibi bihe by’impeshyi kuko abasore n’inkumi baza ku bwinshi ku Kivu koga. Ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane cyane muri ibi bihe by’impeshyi aho usanga ku myaro hafi ya yose y’i Kivu abasore n’inkumi bahuzuye baje koga, bamwe batabizi nta n’imyambaro yabugenewe bambaye.”
Yongeyeho ati: “Iki kibazo ubuyobozi bw’aka Karere n’ubw’Imirenge ikora ku Kivu bukwiye kugifatana uburemere, bukumva impungenge zacu nk’ababyeyi bagashyiraho ingamba zikumira abana bapfa kuza koga bataye imirimo ababyeyi babasigiye, batanazi koga, bapfa kogera aho babonye nta n’imyambaro yabugenewe bambaye, cyane cyane mu bihe nk’ibi by’ibiruhuko birebire.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal yemeje aya makuru asaba abaza koga ku Kivu kubahiriza amabwiriza. Ati: “Duhora tubigisha ko kizira kikaziririzwa kwishora mu Kivu ngo ugiye koga utabizi, utanambaye umwambaro wabugenewe. Ikindi ni uko n’ahogerwa atari ahabonetse hose. Hari aho bemerewe kogera ariko bujuje ibisabwa.”
Yagaragaje ko nk’ubuyobozi bafite ingamba zo gukomeza kwigisha ngo abantu bumve ibibi byo gushyira ubuzima bwabo mu kaga, abasaba kubyirinda, cyane cyane urubyiruko rukinisha amazi ruza kuyogamo uko rwiboneye, kuko na bariya basore bose nta n’umwe muri bo wari uzi koga, nta n’uwari wambaye umwambaro wabugenewe.”