Umujyi wa Musanze wahindutse igicumbi cy’ishoramari, ubukerarugendo n’uburezi
Umujyi wa Musanze uri ku muvuduko w’iterambere nk’umujyi wunganira Kigali. Ugaragazwa n’inyubako z’amagorofa, hoteli z’icyitegererezo, imihanda ya kaburimbo n’ibikorwa remezo by’iki gihe. Kuba irembo rya Pariki y’Ibirunga n’ingagi byatumye uba igicumbi cy’ubukerarugendo, ishoramari n’uburezi.
Mu myaka 32 ishize RPA Inkotanyi ihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, Musanze yavuye ku rwego rw’umujyi muto ugizwe n’inzu z’ubucuruzi nto n’ibikorwaremezo bike, ubu ikaba umujyi ugezweho ufite amasoko ya kijyambere, amahoteli, kaminuza n’imihanda ya kaburimbo. Abaturage bavuga ko mu gihe hizihizwa ‘Kwibohora ku nshuro ya 32’ bafite byinshi bishimira: umutekano, iterambere n’impinduka zigaragarira buri wese.
Ubukerarugendo n’ishoramari
Musanze iri mu turere twateje imbere cyane ubukerarugendo. Kugeza ubu, habarizwamo amahoteli 37 n’amacumbi (guest houses) arenga 119 yakira ba mukerarugendo, abanyeshuri n’abacuruzi. Mukamana Claudine, umwe mu bashoramari, avuga ko ubukerarugendo bwazamuye ubukungu bw’abaturage binyuze mu kazi n’amafaranga yinjira mu karere. Ati: “Iyo urebye uko umubare w’abakerarugendo wiyongereye muri Musanze, ubona ko byahaye amahirwe abaturage benshi. Amahoteri, resitora n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi byatanze akazi kandi byongera amafaranga yinjira mu karere.”
Nkundabagenzi Jean Pierre ashimangira ko umutekano n’imiyoborere myiza byatumye abashoramari bagira icyizere cyo gushora imari muri Musanze. Nsengiyumva Claver na Niyonzima Eric na bo bagaragaza ko inyubako z’amagorofa zafashije mu gukoresha ubutaka neza, gutanga akazi no guteza imbere ubucuruzi. Nsengiyumva ati: “Mbere aha hari ikibanza gito cyakorerwagamo ibikorwa bike. Nyuma yo kubaka igorofa, abantu benshi babonye akazi mu gihe cyo kubaka, kandi n’ubu hari abacuruzi bayikodeshamo. Inyungu ntigarukira kuri nyir’inyubako gusa, ahubwo inagera ku bandi baturage.”
Ubwiyongere bw’inyubako z’amagorofa bwahinduye isura y’umujyi, bwongera umusaruro ku butaka buke, kandi bwatanze amahirwe ku rubyiruko rukorera mu maduka n’ibiro byubatswemo.
Uruhare mu burezi
Musanze yabaye igicumbi cy’uburezi. Habarizwamo ibigo bine bikomeye: INES-Ruhengeri, University of Rwanda College of Agriculture, Animal Sciences and Veterinary Medicine, University of Kigali na IPRC Musanze. Ibi bigo byigamo ibihumbi by’abanyeshuri baturuka mu gihugu hose no hanze, bikazamura ubukungu binyuze mu bukode bw’inzu, ubucuruzi n’izindi serivisi.
Abanyeshuri batanga akazi aho bacumbitse, kandi baba abakiriya b’abacuruzi n’abatanga serivisi zitandukanye. Uruhare rw’izi kaminuza rugaragara mu guha Musanze isura y’umujyi w’ubumenyi n’ubushakashatsi.
Ibikorwa remezo n’imibereho myiza
‘Goico Plaza’ ni isoko rya kijyambere rifasha ubucuruzi gukorera ahantu hagezweho. Imihanda ya kaburimbo, amatara yo ku mihanda, amazi meza n’amashanyarazi byagejejwe ku baturage ku rugero rushimishije.
Mukarugwiza Beatha ati: “Iyo urebye aho twavuye n’aho tugeze, usanga hari impinduka zikomeye cyane. Uyu munsi turagenda amasaha yose tudafite ubwoba. Abana bacu bariga, abacuruzi bagakora ibikorwa byabo, abashoramari bakubaka inyubako zikomeye. Ibi byose byashobotse kubera umutekano n’imiyoborere myiza.”
Nizeyimana Jean Damascène, umwe mu rubyiruko, na we yagize ati: “Ntabwo twari kubona aya mahoteri, aya magorofa, amasoko na za kaminuza iyo hataba ubuyobozi bwiza. Iyo umutekano uhari, abantu bagira icyizere cyo gushora imari no gukora. Natwe urubyiruko tubona akazi kandi tukabona amahirwe yo kwiteza imbere.”
Ubuyobozi n’icyerekezo
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko iterambere ryubakiye ku miyoborere myiza n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye. Ati: “Mu myaka 32 ishize, igihugu cyashyize imbere umutekano, ubumwe bw’Abanyarwanda no guteza imbere ibikorwa remezo. Ibyo byatumye Musanze ikura iva ku rwego rw’umujyi muto igera ku rwego rw’umujyi ugezweho kandi ukurura ishoramari.”
Tugengwanayo Theonas wo muri PSF Musanze yongeraho ko ubufatanye bwa Leta n’abikorera bwatumye Musanze iba igicumbi cy’ishoramari nyuma ya Kigali. Ati: “Iyo urebye amahoteli arenga 37, amacumbi asaga 119, za kaminuza n’amashuri makuru bikorera muri Musanze, ubona neza ko uyu mujyi wabaye igicumbi cy’ishoramari.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, asaba abaturage kubaka bagendera ku gishushanyo mbonera, kubungabunga ubutaka no kububyaza umusaruro. Kugeza ubu icyiciro cya mbere mu kuvugurura Musanze cyatangiye, hamaze gutahwa amagorofa 40, intego ikaba ko mu myaka 5 umujyi uzaba wubatswe mu buryo bw’amagorofa hose.
Ati: “Turashishikariza abaturage kubaka amagorofa aho bishoboka kugira ngo ubutaka bukoreshwe neza. Kubungabunga ubutaka no kububyaza umusaruro neza ni inshingano za buri wese, kandi ni imwe mu nkingi z’iterambere rirambye.”
Umujyi w’icyizere
Musanze yahindutse ikimenyetso cy’ubushobozi bw’Abanyarwanda bwo kwiyubaka. Amahoteli 37, amacumbi 119, za kaminuza n’amashuri makuru, amasoko agezweho nka ‘Goico Plaza’, inyubako z’amagorofa n’ibikorwa by’ubukerarugendo bikurura abashyitsi baturutse ku migabane yose y’Isi ni ibimenyetso by’iterambere ryagezweho mu myaka 32 ishize.
Abaturage bashimangira ko umutekano usesuye ari inkingi yatumye Musanze iba igicumbi cy’ubukerarugendo, uburezi n’ishoramari. Guverineri Mugabowagahunde akomeza asaba abaturage kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere, kubungabunga ibyagezweho no gufatanya na Leta mu rugendo rwo kubaka Intara y’Amajyaruguru irushaho gutera imbere kandi itanga imibereho myiza ku baturage bose.
Mu gihe u Rwanda rwizihiza imyaka 32 yo Kwibohora, Musanze ihagaze nk’ikimenyetso cy’ubushobozi bw’Abanyarwanda bwo kwiyubaka. Ni umujyi werekana ko imiyoborere myiza, umutekano n’icyerekezo kirambye bishobora guhindura ubuzima bw’abaturage, bikubaka ubukungu kandi bigatanga icyizere cy’ejo hazaza heza.



