U Rwanda rwagaragaje amahirwe ari mu kongerera agaciro ikawa n’icyayi bya Afurika
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ndabamenye Telesphore, yavuze ko Afurika ikwiye kongerera agaciro ikawa n’icyayi biyihingwamo aho gukomeza kohereza mu mahanga umusaruro utaratunganywa, kuko ari bwo buryo buzongera inyungu z’abahinzi, amahirwe y’akazi n’iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2026, ubwo yatangizaga Imurikabikorwa Nyafurika ry’iminsi itatu ry’abakora ubucuruzi bw’icyayi n’ikawa (Africa Coffee & Tea Expo 2026).
Ni imurikabikorwa ririmo kubera i Kigali muri Kigali Convention Center, ryateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB) n’abafatanyabikorwa bacyo, aho ryitabiriwe n’abakora ubucuruzi bw’ikawa n’icyayi, abari mu nzego zifata ibyemezo, abahinzi babyo, abashakashatsi n’abandi bo muri Afurika no hanze yayo.
Minisitiri Dr Ndabamenye yavuze ko ikawa n’icyayi ari umurage wa Afurika kandi bikaba isoko y’ubuzima bw’ababarirwa muri miliyoni b’abahinzi, cyane cyane abagore n’urubyiruko.
Yagize ati: “Ikawa n’icyayi si ibicuruzwa bisanzwe. Ni umurage wacu. Ni na bwo buzima bwa miliyoni z’abaturage. Hirya no hino muri Afurika, miliyoni nyinshi z’abahinzi bato, barimo abagore benshi n’urubyiruko, babyuka kare buri munsi bakita kuri ibi bihingwa.”
Yakomeje ati: “ Umusaruro wabo utunga imiryango, ugafasha abana kubona amashuri ndetse ukinjiriza ibihugu amadovize afasha mu iterambere.”
Yagaragaje ko mu 2025 u Rwanda rwohereje mu mahanga toni ibihumbi 39,5 z’icyayi zinjije Miliyoni 117 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 171,4 Frw), ndetse na toni ibihumbi 22 z’ikawa zinjije Miliyoni 139 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 203,6 Frw).
Yibukije ko Afurika ko ari yo nkomoko y’ikawa ku Isi, ashimangira ko igihe kigeze cyo kongerera agaciro umusaruro binyuze mu kuwanika, kuwupfunyika no kuwushyira ku isoko ufite umwimerere wawo.
Yavuze kandi ko Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ritanga amahirwe yo kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika no kubaka uruhererekane rw’inyongeragaciro rugirira akamaro umugabane.
Dr Ndabamenye yanashimangiye ko hakenewe guteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kongera ubuziranenge bw’umusaruro, korohereza abahinzi n’abatunganya umusaruro kubona ishoramari no korohereza urubyiruko muri uru rwego.
Yavuze ko Africa Coffee & Tea Expo yitwezweho guhuza abahinzi, abaguzi, abashoramari n’abafatanyabikorwa, ikaba urubuga rwo guteza imbere ubucuruzi, kungurana ubumenyi no gufasha ikawa n’icyayi bya Afurika kugera ku masoko mpuzamahanga bifite agaciro karushijeho.
Bamwe mu bitabiriye iryo murikabikorwa bagaragaje ko biteguye kuryungukiramo byinshi kuko ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo bakora.
Mukesharugo Claudine, uri muri Koperetive y’abahinzi b’icyayi cy’umwimerere, imwe mu zikorera mu Karere ka Rulindo yavuze ko iryo murikagurisha baryitezeho umusaruro ufatika.
Yagize ati: “Iyi expo twayijemo nk’abagore icyo tuyitezeho ni ukwerekana icyayi cyacu cy’umwimerere kikamenyekana, aho abantu baturutse impande n’impande ku Isi, bakamenya uko tugitegura”.
Rubagumya God umwe mu batunganya ikawa bakanayicuruza mu mahanga yavuze ko kwitabira iryo murikabikorwa, bifasha kumenya ibishya bigezweho kandi bakamenya n’abacuruzi bo birya no hino ku Isi bakigiranaho ndetse no kumenya ibicuruzwa bishya bigezweho.
Yagize ati: “Bituma twagura amasoko, aho tumenya imirongo mgiari y’isoko mpuzamahanga riba rigamije.”
Ikawa n’Icyayi, ni ibihingwa bigira uruhare rukomeye mu kwinjiza amadovize mu Gihugu, guhanga imirimo ndetse no guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu.
Mu myaka itanu ishize ( kuva muri 2020/2021 kugera 2024/2025), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kigaragaza ko ikawa yinjirije u Rwanda asaga Miliyoni 527 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 772,6 Frw); na ho icyayi kirwinjiriza Miliyoni 533 z’Amadolari ya Amerika (asaga miliyari 781 z’amafaranga y’u Rwanda).
U Rwanda rufite intego ko muri 2029 (ni ukuvuga mu mpera za Gahunda ya Kabiri yo kwihutisha ubukungu (NST2), ikawa izaba yinjiriza Igihugu Miliyoni zisaga 115 z’amadorali ya Amerika ku mwaka, mu gihe icyayi kizaba cyinjiza Miliyoni zisaga 164 z’amadorali ya Amerika ku mwaka.