FERWABA yakuyeho ibihano yafatiye Axel Mpoyo na Ntore Habimana
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryakuyeho igihano cy’umwaka umwe ryari ryahanishije abakinnyi Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo bakinira APR BBC batagaragara mu bikorwa byose byaryo birimo n’amarushanwa kubera ko banze kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu.
Ku wa 22 Kamena 2026, ni bwo FERWABA yatangaje ko yafatiye ibihano aba bakinnyi bombi, ku mpamvu z’uko banze kwemera ubutumire mu Ikipe y’Igihugu yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ‘FIBA Basketball World Cup African Qualifiers’ kandi bararekuwe n’amakipe yabo.
Aba bakinnyi ba APR BBC, bagaragaje ko impamvu zatanzwe atari ukuri, ahubwo bo bamenyesheje ikipe ko bazitabira ariko bakanitabwaho kuko bafite imvune.
Itangazo iri shyirahamwe ryashyize hanze kuri uyu wa 10 Nyakanga, ryavuze ko ibi bihano byakuweho nyuma y’imbabazi zasabwe n’aba bakinnyi n’ikipe yabo ndetse n’inama bagiranye ku wa 8 Nyakanga 2026.
Yagize iti: “FERWABA riramenyesha Abanyarwanda ko nyuma yo kwakira no gusuzuma amabaruwa asaba imbabazi yatanzwe n’ikipe ya APR Basketball Club, Ntore Habimana na Bwana Mpoyo Axel Olenga, ndetse n’inama yabaye hagati ya FERWABA na APR Basketball Club ku wa 08 Nyakanga 2026, hafashwe icyemezo cyo kwemera izo mbabazi no gukuraho ibihano byo guhagarikwa byari byarafatiwe aba bakinnyi.”
Yongeyeho ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma ingamba APR Basketball Club yashyizeho mu gukemura ikibazo n’ukwiyemeza aba bakinnyi bagaragaje bwo kubahiriza ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu no kuzuza inshingano zabo zose igihe cyose bazaba bahamagawe.
FERWABA yongeye kwibutsa abakinyi ko guhagararira u Rwanda ari amahirwe n’icyubahiro, bityo bisaba gukunda Igihugu, kubahiriza imyitwarire myiza no gushyira inyungu z’Igihugu imbere aho kuba inyungu bwite igihe cyose.
Iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027 Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo banze gukina, yarangiye u Rwanda rusezerewe nyuma yo gutsindwa imikino itandatu yikurikiranya ndetse itsindwa igiteranyo cy’amanota 514-397.

